Abakomiseri n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora bose hamwe 22, basoje amahugurwa muri BRIDGE bari bamazemo icyumweru . BRIDGE , ni ijambo rihinnye ry’icyongereza rivuga : ‘Building Ressources in Democracy Governance and Elections ‘’ bisobanura ko ni amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu mitegurire n’imiyoborere y’amatora.
Aya mahugurwa yaberaga I Karongi kuva tariki ya 13 Kamena 2015, yitabiriwe n’Abakomiseri batatu hamwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, abayobozi b’amashami na bamwe mu bakozi bakorera mu bunyamabanga nshingwabikorwa bwa Komisiyo y’Igihugu y’amatora biganjemo abakorera mu Ntara no muri ‘zones’ .
Muri iki gihe Komisiyo itegura amatora akurikirana azatangirana n’umwaka wa 2016, aya mahugurwa azafasha cyane kuberako akubiyemo ubumenyi mu gutegura no kuyobora amatora akozwe mu mucyo no mu bwisanzure . Amahugurwa yasojwe kuri uyu wa gatanu, tariki 19 Kamena 2015 , uretse ubumenyi rusange ku matora, yibanze cyane cyane ku mitunganyirize ya lisiti y’itora n’akamaro kayo mu bikorwa by’amatora, ariyo bita ‘‘ Voter Registration module “. Muri aya mahugurwa kandi, batatu (3) mu bari ‘Semi- accredided workshop facilitators’ babaye ‘Full Accredited workshop facilitators’ bivuga ko babonye impamyabushobozi yo guhugura abandi mu buryo bwa BRIDGE. Iminsi abandi bamaze biga, bo bayimaze bigisha mu rwego rwo kugira ngo bakurikiranwe n’impuguke, ari nako ubwabo nabo bihugura mu kwigisha ibya BRIDGE. Ababaye ‘Full accredited’ ni Komiseri UWERA Pelagie, KANSANGA Oliva, na MUTESI Faith.
Aya mahugurwa yayobowe n’impuguke muri BRIDGE Madamu Rindai Chipfunde Vava, ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe.
Mu ijambo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof. Kalisa Mbanda yavuze asoza aya mahugurwa yagize ati « Aya mahugurwa azafasha cyane Komisiyo y’Igihugu y’amatora, kuko ari umwanya wo kwiga no kwiyungura ubumenyi mu buryo bwo gutegura no kuyobora amatora. »
Aya mahugurwa yashojwe, yaje akurikira ibindi byiciro by’amahugurwa muri BRIDGE byabaye muri Gicurasi , harimo abize ‘module’ yitwa ‘ Introduction to BRIDGE’, yakurikiwe n’amahugurwa ku buryo bwo guhugura abandi yitwa ‘ Train the Facilitator “ ( TtF). Kugeza ubu Komisiyo y’amatora y’u Rwanda imaze kugira abemerewe gutanga amahugurwa ya BRIDGE ( Accredited Facilitators) cumi na babiri (12) babonye impamyabushobozi za byo.