UMUYOBOZI WA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’AMATORA MURI SUDAN Y’AMAJYEPO N’INTUMWA YARI AYOBOYE, BASOJE URUZINDUKO BAMAZEMO IMINSI ITANU MU RWANDA

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Sudan y’amajyepfo Prof. Abdnego Akok Kacuol n’intumwa ayoboye , basoje uruzinduko bamazemo iminsi itanu mu Rwanda, aho bigiraga  ku Rwanda  intambwe ishimishije rumaze kugera ho,mu gutegura amatora no kuyobora amatora mu mahoro

Umuhango wo gusezera Prof. Abdnego Akok Kacuol, n’intumwa ayoboye, witabiriwe n’ubuyobozi bukuru bwa komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda n’abakozi b’iyo komisiyo muri rusange.  Uwo muhango waranzwe n’ibyishimo kumpande zombi.

Mu gihe cy’uruzinduko rwabo mu Rwanda, Prof. Abdnego Akok Kacuol n’intumwa yari ayoboye , usibye ibikorwa byose bya Komisiyo basobanuriwe mu buryo burambuye uko bikorwa,  basuye kandi urwibutso rwa jenoside rwa Gisozi,  Intara y’Amajyaruguru, ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu, Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge n’ahandi.  

Prof Abdnego Akok Kacuol, yashimye uburyo yakiriwe hamwe n’intumwa ayoboye, ashima amasomo bigiye kuri komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda, imitegurire y’amatora n’uburyo akorwa mo, ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera, ndetse avuga ko ibyo bigiye ku Rwanda bagiye kubishyira mu bikorwa iwabo .

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC)Prof. Kalisa Mbanda, ashyikiriza impano Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Sudan y’amajyepfo , yabasabye ko bakomeza kunoza umubano mwiza hagati y’izi Komisiyo zombi , abifuriza n’urugendo rwiza dore ko biteganyijwe ko burira indege kuri uyu wa gatanu mugitondo.