Amahugurwa ya BRIDGE ku bakozi ba Komisiyo y'amatora yatangiye kuri uyu wa mbere

Amahugurwa ya  BRIDGE  ( Building Ressources in Democracy and Elections) agenewe abakozi ba Komisiyo y'Igihugu y'amatora yatangiye uyu munsi tariki 1/12/2014 akazageza tariki 19/12/2014 i Rubavu muri Gorilla Hotel. 
Muri aya mahugurwa Abakozi bagera kuri 20, barimo abakorera ku Ntara no ku Karere hamwe n'abo ku cyicaro gikuru cya NEC nibo barimo gukurikira aya mahugurwa azibanda ku buryo bwo guhugura abahugura abandi ( Train the facilitator module)

Mu muhango wo gutangiza aya mahugurwa , Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'amatora yasabye abayakurikiye kwita ku masomo bazabona, kuko ari ingirakamaro mu kazi kabo kaa buri munsi mu birebana n'amatora kimwe n'amahugurwa atandukanye batanga.

Madamu Linday C. Vava, ( impuguke muri Bridge)  ari nawe uyoboye itsinda ry'abahugura,  yasobanuye akamaro k'aya mahugurwa mu bikorwa by'amatora , ati ni amahirwe ku Rwanda muri rusange no kuri Komisiyo y'amatora b'umwihariko kugira abantu bakora mu matora barahuguwe muri BRIDGE, kuko niryo shuri ryonyine bigiramo ibijyanye n'amatora.

Aya mahugurwa azamara iminsi 19, agamije cyane cyane guha ubumenyi abakora mu matora ariko ni ingirakamaro no kubandi bose bagira aho bahurira n'amatora n'imiyoborere 

Bridge igira 'modules' 24, zemewe ku isi hose ,harimo izigenerwa ibyiciro bitandukanye by'abayobora hamwe n'abafatanyabikorwa ba za Komisiyo z'amatora.