“ U Rwanda ku mwanya wa 15 ku isi mu gutegura no kuyobora amatora neza “ (Ubushakashatsi)

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Harvard  yo muri  Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri demokarasi n’amatora , bwagaragaje ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 15 ku isi ,  rukaza ku mwanya  mbere muri Afurika, (mu bihugu byakorewemo ubushakashatsi ) mu gutegura no kuyobora amatora neza.

Icyegeranyo gikubiyemo ibyavuye muri ubu bushakashatsi cyashyizwe ahagaragara  kuwa kane ,  itariki 20/11/2014 kigaragaza ko ku bihugu 66  ubu bushakashatsi bwakorewemo , u Rwanda rwateye intambwe ikomeye . Muri ibi bihugu, amatora ubu bushakashatsi bwibanzeho ni amatora  73 manini,  yo ku rwego rw’Igihugu , yabaye hagati y’itariki            1 /07/ 1012  na 31/ 12/2013. Ku bireba u Rwanda, amatora yashingiweho ni amatora y’Abadepite, yabaye muri Nzeri 2013.

Ingingo nkuru zashingiweho muri ubu bushakashatsi harimo :

-         Imiterere y’amategeko agenga amatora, aho u Rwanda rwabonye amanota  75%

-         Uburebure  bw’urugendo abaturage bakora iyo bajya ahatorerwa : kuri iyi ngingo u Rwanda rwabonye  amanota 65%, nubwo tugira ibiro by’itora  kimwe (1)  cyangwa bibiri mu Kagari bitewe n’imiterere yako, tukagira n’icyumba cy’itora kimwe (1)  cyangwa byinshi  bya buri mudugudu, bitewe n’umubare w’abanditswe  ku ilisiti  y’itora  muri uwo mudugudu.

Iyo ku ilisiti abaturage bari ku ilisiti y’itora barenze magana atanu (500), amabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora ateganya ko hateganywa ikindi cyumba cy’itora.

-         Uburyo  kubarura amajwi bikorwamo:   kuri iyi ngingo, u Rwanda rwabonye amanota 81%

-         Gutangaza ibyavuye mu matora : u Rwanda rwabonye 78 %

Muri rusange , impuzandengo (moyenne)  u Rwanda rwagize amanota 74,2%,  ruza ku mwanya wa 15.   Ibihugu byaje imbere , uko bikurikirana ni : Norway n’amanota 86,4 %,  Ubudage 84,1%, Netherland 82,7 %, Iceland 82,5%;  Czech Republic 81,8 % ; Korea Republic  81,2 %; Austria 81,1 %; Slovenia79,6 % ; Israel 79,1 % ; Cyprus 78,4 % ; Lithuania 78,1 %;  Australia 76,0 % .      

Ni ibyo kwishimirwa n’Abanyarwanda muri rusange, na Komisiyo y’Igihugu y’amatora by’umwihariko, ariko nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’amatora ,  tuzakomeza  gushyira ingufu  mu bikorwa binyuranye bitegura amatora,  harimo gutunganya neza lisiti y’itora,  kuvugurura amategeko no kuyajyanisha n’igihe, gukomeza inyigisho z’uburere mboneragihugu ku matora, n’ibindi kugirango amatora azarusheho kugenda neza no mu bihe biri imbere.  

 

Ku bindi bisobanuro birenzeho wakanda hano munsi:

http://dash.harvard.edu/bitstream/handle/1/11744445/Norris-TheYearInElections.pdf?sequence=1