Madame KAZARWA Gertrude yatorewe kuba umusenateri mushya

Kuri uyu wa gatanu, tariki 29/08/2014 Madame KAZARWA Gertrude yatorewe kuba Umusenateri , mu matora yo gusimbura yabereye mu Ntara y'Iburasirazuba  .

 

 

Madame Kazarwa Gertrude ubwo yiyamamazaga mu karere ka Gatsibo, tariki 27/08/2014

Ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye muri buri Karere, aho babifashijwemo na Komisiyo y’Igihugu y’amatora n’ubuyobozi muri buri Karere , abahandida bahujwe n’abagize inteko itora, kugirango babibwire babagezeho n’imigabo n’imigambi yabo. Buri mukandida yahawe umwanya wo kwiyamamaza imbere y’inteko itora .

Amatora yabereye mu Turere twose tw'Intara y'Iburasirazuba uko ari turindwi (7), tariki 29 Kanama 2014 .Abari bagize inteko itora ni abajyanama bose b'uturere hiyongereyeho abagize biro za nyanama z'Imirenge yose igize buri karere. 

Kubarura amajwi muri buri karere byatangiye saa cyenda (3:00 pm), nk'uko biteganywa n’amabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'amatora Prof. KALISA Mbanda wari aho amajwi yahurizwaga , yahise atangaza by'agateganyo  ibyayavuye mu matora. Biteganyijwe ko gutangaza  burundu  ibyavuye mu matora ari kuri uyu wa kabiri , niba ntawe ujuriiye ibyatangajwe by,agateganyo.

 

Madamu Kazarwa Gertrude watowe ni umwe mu bakandida batatu bahataniraga uwo mwanya, barimo we, Madamu  Muhimpundu Claudette, na Madamu  Bagwaneza Theophile.

 

 

Abakandida bari mu Karere ka Nyagatare, bumva amabwiriza y’ibyo bemerewe n’ibyo batemerewe mu gihe cyo kwiyamamaza. Uhereye I bumoso hari Kazarwa G, Muhimpundu C., na Bagwaneza T

 

Muri rusange amatora  yagenze neza, akorwa mu mutuzo, mu mucyo no mu bwisanzure kandi yitabirwa ku kigero cya 96,8 %.

 

Madamu  Kazarwa G. watowe afite imyaka mirongo itanu (50) y’amavuko , asimbuye Madame  Mukabalisa Donatille wahoze muri uwo mwanya  akawuvamo ajya kuba Umudepite, ubu akaba ariwe Perezidante w'Inteko Ishinga amategeko , Umutwe w'Abadepite.

 

Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena ugizwe n’Abasenateri 26, bafite manda y’imyaka umunani (8),  barimo cumi na babiri (12), batorwa bava mu Ntara, umunani (8), bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane (4), bashyirwaho n’ihuriro nyungurana bitekerezo ry’imitwe ya politiki, umwarimu umwe (1) cyangwa umushakashatsi wo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya Leta, n’umwarimu umwe (1) cyangwa umushakashatsi wo muri kaminuza no mu mashuri makuru byigenga.