Abakorerabushake ba Komisiyo y’igihugu y’amatora bo mu Mujyi wa Kigali barenga magana atanu (500 ) bibutse ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi, bakaba bakoze urugendo kuva kuri kiriziya y’Umuryango Mutagatifu ( Ste Famille) bagana Ku rwibutso rwa jenoside ku Gisozi.
Ni kuri iki cyumweru taliki 13/04/2014, ubwo abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Mujyi wa Kigali, bari kumwe n’abagize Komite y’abana ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge bifatanyije n’abandi banyarwanda ku munsi wo gusoza icyumweru cyo kunamira abazize jenoside yakorewe Abatutsi .
Bakoze urugendo rwo kwibuka baurutse kuri Sainte famille n’amaguru berekeza ku urwibutso rwa Gisozi. Uwo muhango witabiriwe kandi na bamwe mubayobozi ba komisiyo y’igihugu y’Amatora barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Bwana MUNYANEZA Charles, Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu mujyi wa Kigali hamwe n’Umuhuzabikorwa by’Amatora mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Bwana MUNYANEZA Charles yashimiye abakorerabushake ,avuga ko ari igikorwa gikomeye cyane kidasanzwe aho abakorerabushake basigaye bitekerereza bo ubwabo badategereje ubuyobozi bukuru bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bakabigira ibyabo, ibyo bikagaragaza ko bamaze kugira imyumvire iboneye.
Yavuze ko urubyiruko rugomba kumenya amateka yaranze igihugu cyacu bityo bikaba byabaha aisomo y’uko ibibi bitazongera kubaho ukundi, asaba abakorerabushake gufata iyambere mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Genocide bakigisha amateka mazima biyubakira u Rwanda rwatubyaye twese.