ABAKOZI 24 BA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y ‘AMATORA BARI MU MAHUGURWA YA ‘BRIDGE’ Y’IMINSI 10 MU KARERE KA RUBAVU

Abakozi  makumyabiri na bane ( 24) ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora bari mu mahugurwa  azamara iminsi cumi ku Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Ayo mahugurwa muri ‘BRIDGE’ ( Building resources in democracy , governance and elections) agamije kongerera abakozi ba Komisiyo ubumenyi  n’ubushobozi mu  mitegurire n’imiyoborere y’amatora  na demokarasi.

Amahugurwa abera mu Karere ka Rubavu kuva tariki 21 werurwe azageza kuya 29 Werurwe 2014, ayobowe n’inzobere zaturutse mu gihugu cya Georgia. Abahugurwa ni abakozi  ba Komisiyo bakorera ku rwego rwa buri Karere, abo ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, hamwe na bamwe mu bakorerera ku  cyicaro gikuru I Kigali.

Mubyo bahugurwamo hari :

-         Uburyo bwo guhugura abantu bakuze

-         Imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu bikorwa by’amatora

-          Uburyo bwo gutegura amahugurwa y’abagira uruhare mu matora

-         Uburyo bwo kumenya intego z’amahugurwa mu kuyategura na tekinike zikoresha mu mahugurwa

-         Itandukaniro hagati  y’amahugurwa  n’inyigisho zo mu ishuri, n’ibindi byinshi.

Amahugurwa rusange yabanjirijwe n’ayandi yihariye yagenewe abakozi  bane batoranyijwe kuzaba ‘ Accredited  facilitators on BRIDGE ‘  cyangwa abemerewe gutanga amahugurwa  muri BRIDGE.

 

Prof. KALISA MBANDA atangiza amahugurwa

Mu muhango wo gutangiza kumugaragao aya mahugurwa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora Prof. KALISA MBANDA  yasabye abakozi bayitabiriye kuyakurikirana ubwitonzi, no kugira uruhare runini mu migendekere myiza yayo.

Yabasabye gutega amatwi no kubaza ibibazo ibyo batumva neza kugirango barusheho gusobanukira n’ibyo biga kuko ari ingira kamaro.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa azasozwa ku itariki 29 Werurwe 2014.