Bugesera na Kayonza: hatowe abayobozi bungirije bashinzwe imibereho myiza y’Abaturage

Uwiragiye Pricille niwe watorewe kuba Umuyobozi wungirije w’akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ku majwi 84,1% naho Madamu Uwibambe Consolée atorerwa uwo mwanya mu karere ka Kayonza ku majwi 95,8%. Icyo gikorwa cyabaye taliki ya 23 Ugushyingo 2013.

Mu karere ka Bugesera icyo gikorwa cyayobowe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda. Madamu Uwiragiye Priscille uwo mwanya yawuhataniraga na Madamu Nyiranturire Josiane. Abatoye bageraga kuri 277, Uwiragiye Pricille yabonye 233 bingana na 84,1% naho Nyiranturire Josiane abona 44 bingana na 15, 9%.

Akimara gutorwa, Madamu Uwiragiye Priscille yahawe ijambo maze agira ati “Nzafatanya n’abandi bajyanama mu gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, isuku no kongera ingufu mu kwita kubatishoboye barimo n’abafite ubumuga”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana Makombe Jean Marie Vianney nawe wari waje muri kiriya gikorwa yagize ati “ndamusaba kuziba icyuho, kuko kuri ubu akarere ka Bugesera kari ku mwanya wa 15 mu turere 30 mu bijyanye no kwitabira ubwisungane mu kwivuza mu gihe ubusanzwe kajyaga kaza mu myanya y’imbere”.

Mu ijambo rye, Prof. Kalisa Mbanda yasabye abatowe guharanira kugeza abaturage ku iterambere bifuza. Yagize ati: “ Intego y’ibanze y’ubuyobozi ubwo aribwo bwose ni uguharanira imibereho myiza y’abo bayobora harimo kubavana mu bukene bagatera imbere

Uwiragiye Pricille yari asanzwe ashinzwe uburenzi mu murenge wa Gashora. Uwo asimbuye ni Narumanzi Leonille wakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka ibiri, akurikiranyweho kudatabara umuturage wari mu kaga.

Mu karere ka Kayonza batoye Madamu Uwibambe Consolée ku majwi 95,8% by’inteko itora yari igizwe n’abajyanama 145 asimbuye kuri uwo mwanya Madamu Mutesi Anita uherutse gutorerwa kwinjira mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite mu matora yabaye muri Nzeri 2013. Akimara gutorwa yahise arahirira imirimo.

 

Mu ijambo rye, Madamu Uwibambe Consoléeyavuze koicyo azashyira imbere ari ugutega amatwi abaturage no kumva ibyifuzo byabo mbere yo gutegura ibigomba gukorwa mu karere. Yongeyeho na none ati “Icyo nizeza abaturage ni uko ngiye kubabera umugaragu mbatega amatwi nibanda ku mibereho myiza yabo. Hari ibyibanze abaturage bagaragaje harimo ikibazo cy’amazi mu mirenge imwe n’imwe n’amashanyarazi. Nzakora ubuvugizi mu Nama Njyanama no mu zindi nzego kugirango bikemuke”.