Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora barahugurwa ku butabazi bw’ibanze

Niba uri mu gikorwa cy’amatora, umwe mu baje gutora cyangwa undi wese akagira ikibazo gituma ubuzima bwe bujya mu kaga, wabyitwaramo ute? Iki ni ikibazo abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora(KIA) bazagerageza gusubiza muri iyi minsi 2 bari mu mahugurwa ku butabazi bw’Ibanze(first aid) bateguriwe n’Umuryango utabara imbabare w’u Rwanda(Croix Rouge).

Mu gufungura ayo mahugurwa, Bwana Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa KIA akaba n’umwe mu bagize Biro y’Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango utabara imbabare mu Rwanda, yasabye abakozi ba KIA gukurikira neza ubumenyi bazahabwa kuko buzabafasha gutabara abaturage bakorana nabo umunsi ku munsi ndetse no mu bihe by’amatora ku ma site ari hirya no hino mu gihugu. Yanababwiye ko Umuryango utabara imbabare w’u Rwanda ari umufasha wa Leta mu byerekeranye n’imibereho myiza y’abaturage bityo anabakangurira kuba abanyamuryango.

Muri iyi minsi 2 ni ukuvuga kuva taliki ya 22 kugeza kuya 23 Ugushyingo 2013, abakozi ba KIA bazahugurwa ku bijyanye no gukora ubutabazi bw’ibanze, amavu n’amavuko y’umuryango Croix Rouge y’u Rwanda ndetse n’ibikorwa byayo mu gihugu nk’uko byatangajwe na Bwana Muvara Charles ushinzwe gahunda z’ubutabazi bw’Ibanze mu muryango utabara imbabare w’u Rwanda akaba n’umwe mu bagize itsinda ririmo gutanga ayo mahugurwa.