Abagore biyamamariza kuzajya mu Nteko Ishinga Amategeko basobanuriwe uburyo bazitwara mu matora

Abagore bahatanira kuzajya mu Nteko Ishinga Amategeko bahawe amabwiriza y’uko bazitwara mu gihe cyo kwiyamamaza. Iki gikorwa cyakorewe mu Ntara zose taliki ya 23 Nyakanga 2013, mu gihe mu Mujyi wa Kigali ho cyabaye taliki ya 26 Kanama 2013. Aho hose Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yahurizaga mu nama imwe inzego z’ibanze ndetse n’izumutekano hamwe n’abakandida b’abagore bazahatanira kujya mu Nteko ishinga amategeko muri manda y’imyaka itanu itaha. Abakandida beretswe abayobozi b’inzego z’ibanze, babamenyesha amabwiriza agenga abiyamamariza kuba Abadepite mu Rwanda, ibyo bemerewe n’ibyo babujijwe kandi basaba abayobozi b’inzego zose za Leta kuzabafasha kwiyamamaza neza uko amategeko abiteganya.

Abayobozi bakuriye inzego z’umutekano mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali bijeje abiyamamaza n’abayobozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ko bazacunga umutekano neza mu kwiyamamaza no mu matora nyirizina, abiyamamaza n’Abanyarwanda bazitabira amatora bakazaba barindiwe umutekano neza.

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bwagiye bwibutsa abakandida kutazaca ku ruhande amabwiriza yagenwe azagenga amatora kuva mu kwiyamamaza kugera igihe cyo kuzatangaza amajwi.

Mu nama yabereye ku cyicaro cy’umujyi wa Kigali taliki 26 Kanama 2013, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Bwana Kalisa Mbanda ndetse na Bwana Charles Munyaneza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyo Komisiyo basabye abakandida kurangwa n’ituze mu bikorwa byabo byo kwiyamamaza.

Mu bari bitabiriye iyo nama harimo abayobozi b’Uturere 3 tugize Umujyi wa Kigali. Bwana Ndayisaba Fidele, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasabye abo bayobozi b’Uturere gufatanya n’inzego zose zaba iz’umutekano, iza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse n’ubufatanye hagati yabo kugira ngo ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse n’ibijyanye n’amatora nyirizina bigende neza. Yasabye abakandida depite kwirinda kumanika amafoto ku nkingi z’ibyuma by’amashanyarazi kuko biteza umwanda. Yongeyeho ko abibasabye mu rwego rwo guharanira ko Umujyi wa Kigali wahorana isuku.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, Komiseri Uwera Pelagie na Ntibirindwa Suedi basabye inzego z’ibanze gufasha kugira ngo ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida depite bizagende neza. Mu kubasubiza, Madamu Isimbi Dativa, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza, yabijeje ko nk’abayobozi bazakora ibyo basabwa byose kugira ngo izo gahunda z’amatora zigende neza.

Ku bijyanye n’Abakandida depite b’abagore, mu Nta y’Iburasirazuba hiyamamaje 26, mu Burengerazuba ni 21, mu Mujyi wa Kigali ni 5 mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo ari 30. Mu Ntara y’Amajyaruguru ho hiyamamaje abagera kuri 18.