Kanyinya: abitabiriye umuganda bahawe Ubutumwa bw’amatora

Mu mpera z’ukwezi gushize, mu murenge wa Kanyinya, akarere ka Nyarugenge habereye umuganda rusange wari ugamije gutaba umuyoboro wanyujijwemo uruhombo ruzanira abaturage amazi meza. Nyuma y’uwo muganda wabaye taliki ya 29 Kamena 2013, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Bwana Charles Munyaneza yatanze ubutumwa bukangurira imbaga yari yitabiriye uwo muganda kuzitabira amatora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013.   

Mu biganiro byabaye nyuma y’uwo muganda, Bwana Kagisha Felicien, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe ubukungu yatangaje ko agereranyije ibikorwa byakozwe asanga uwo muganda ufite agaciro ka miliyoni zirenga 5. Yashimiye ibigo byitabiriye uriya muganda ndetse n’abaturage ba Kanyinya. Bimwe mu bigo byitabiriye uwo muganda twavuga Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Umuvunyi mukuru, COGEBANQUE, TIGO, UTEXRWA, RBC, RRA, MAGERWA, REMA  n’ibindi.

Bwana Munyaneza Charles yashimiye abantu bose bitabiriye umuganda ku bushake bagaragaza bwo gukomeza kwiyubakira igihugu. Yabasobanuriye gahunda y’Amatora y’Abadepite azaba muri Nzeri uyu mwaka ndetse anabakangurira kuzayagiramo uruhare nk’uko basanzwe babigira. Yagize ati: “Abayobozi beza mwatoye nibo batugeza kuri iri terambere ryose mureba mu gihugu”. Yashimangiye ko iyo abenegihugu bakoresheje uburenganzira bwabo bwo kwitorera abayobozi bababereye ari kimwe mu byubaka igihugu.

Madamu Cyanzayire Aloysie, Umuvunyi mukuru nawe yashimiye abari mu muganda ku gikorwa cy’ingirakamaro bakoze ndetse anabakangurira kuzitabira amatora y’Abadepite nk’uburyo bwo kwiyubakira igihugu.