Abayobozi n'abakozi b'ibigo 3 bikorera hamwe ku Kimihurura basuye urwibutso rwa jenoside rwa Ntarama bunamira inzirakarengane zahaguye.

Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bari kumwe  n’ab’Ikigo cy’Imisoro n’amahoro ( RRA ) hamwe  n'abo mu kigo cy’ubugenzuzi bukuru bw’Imari ya Leta  (OAG )  basuye urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama kuri uyu wa gatanu tariki 19/04/2013

Gusura urwibutso byabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka no kuzirikana ‘umusaraba ‘ abishwe babonye.

Amateka y’ubwicanyi bwabereye muri ako Karere  muri 1994 na mbere yahoo yasobanuwe n’umukozi wa CNLG uhakorera. Yavuze ko mu myaka  ya za 1960-1962-1963 kuko abatutsi  bavuye za Ruhengeri, Nyaruguru n’ahandi mu gihugu boherezwa  mu Bugesera kuko hari umubu wa tsetse mu mugambi wo kugirango ubarye bashire.  Mu myaka ya 1992,  Bugesera  habereye igerageza rya jenoside,  ubwo hicwaga abatutsi abandi bagatwikirwa  bazira ko ngo inkotanyi zateye u Rwanda . Icyo gihe intambara yari  mu majyaruguru.

Nyuma yo kumva amateka ya Ntarama na Bugesera muri rusange  habayeho gusura ahari Kiliziya yiciwemo abatutsi , kunamira inzirakarengane zahaguye no gushyira indabo ahashyinguye imwe mu mibiri y’izo nzirakarengane.

 Mu izina ry'Ibigo bya NEC, RRA na OAG Umuyobozi wa OAG yavuze ko abicanye biyibagije ko umutungo wa mbere w'igihugu ari ABANTU, kandi kubera ko ibigo byacu byose  inshingano bifite zishingiye ku MUNTU , harimo gushyiraho ubuyobozi bwiza ( NEC) gukusanya imisoro ifasha mu kubaka Igihugu abaturage bagera ku mibereho myiza ( RRA) no kugenzura imikoreshereze y’umutungo w’igihugu kugira ngo ukoreshwe neza (OAG) kuzirikana abazize jenoside no kwibuka ni inshingano yacu kugira ngo jenoside itazongera  ukundi mu Rwanda. Ati urebye amajyambere igihugu kimaze kugeraho ni abantu babikora, iyo izo ngufu z’abishwe zitagenda igihugu kiba kigeze kure .

Umuhango wo gusura urwibutso rwa Ntarama rwasojwe abayobozi b’ibigo byose uko ari bitatu bandika mu gitabo cyagenewe abashyitsi no gutanga inkunga yari yagenewe gufata neza uru rwibutso.