Abahatanira kuba Abanyanama mu Mirenge ya Nkombo na Nyakarenzo bari mu gikorwa cyo kwiyamamaza

Nyuma y’aho bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’akarere ka Rusizi beguriye ku mpamvu zabo bwite, ubu Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iri mu myiteguro yo kubasimbuza biciye mu matora akozwe mu mucyo, mu kuri no mu bwisanzure. Abagomba gusimbuzwa barimo Bwana Habyarimana Marcel wari umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe ubukungu n’imari akaba yari umujyanama watowe aturutse mu murenge wa Nkombo ndetse n’uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Nirere Françoise wari waratorewe mu Murenge wa Nyakarenzo.

Guhera taliki ya 20 kugeza ku ya 31 Mutarama 2014 abakandida 14 barimo 6 bakomoka mu Murenge wa Nkombo n’abandi 8 bakomoka mu Murenge wa Nyakarezo bari mu gikorwa  cyo kwiyamamaza kuri iyo myanya 2 y’Abajyanama rusange. Abo bakandida ni aba bakurikira. Muri Nyakarenzo hiyamamaje Dushimirimana Jea de Dieu, Kayitare Clement, Uwambaje Aime Sandrine, Bagwire Rosine, Maitre Kayitare Canisius, Akingeneye Solange, Nzubahimana Jeanne na Kankindi Léoncie. Mu murenge wa Nkombo hariyamamaza Ngirinshuti Theoneste, Rugira Jean Nicholas, Safi Uwitonze Alfred, Bayihiki Basile, Ndayishimiye Eric na Nkurikiyumukiza Aphrodice.

Madamu Irambona Liberata, umuhuzabikorwa by’amatora mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali yashimiye abakandida kuba baritabiriye gutanga kandidatire zabo ari benshi avuga ko bigaragaza ubushake bwo gukorera igihugu bafite. Yashimiye n’abaturage bitabiriye ku bwinshi kumva imigabo n’imigambi y’abakandida anabasaba kuzitabira amatora azaba taliki ya 3 Gashyantare 2014.

Madamu Irambona Liberata kandi yanabonanye n’abakoranabushake ku buryo bw’umwihariko nyuma yo kwiyamamaza kw’abakandida. Yabasabye kwishyira hamwe bagakorera hamwe maze bakabashya kwiteza imbere. Madamu Irambona Liberata yagize ati: “ Mwari musanzwe mwitanga mugakusanya imfashanyo mukaremera abatishoboye, mugakora umuganda n’ibindi. Ubu rero turabasaba namwe kwitekerezaho mukishyira hamwe maze mukiteza imbere nk’Abakoranabushake”. Yabahaye urugero rwa bagenzi babo bo mu karere ka Rubavu bishyize hamwe bagakora koperative ubu ikaba imaze kugera ku ntera ishimishije ku buryo ipiganirwa n’amasoko akomeye.

Hanabaye inama n’abakandida

Nk’uko twabigejejweho na Bwana Mutabaruka Sylvestre, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ushinzwe guhuza ibikorwa by’amatora mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, mu rwego  rwo gukomeza  kwitegura  amatora y’abajyanama  rusange bo mu Mirenge ya Nkombo na Nyakarenzo  ndetse  no kuzuza  Komite  Nyobozi  y’Akarere ,taliki ya 20 Mutarama 2014 habaye inama  nyunguranabitekerezo  yahuje abakandida  bahatanira iyo  myanya n’abafatanyabikorwa  ba Komisiyo  y’Igihugu y’amatora. Iyo nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Rusizi,ikaba yaritabiriwe n’abakandida 10 kuri  15. Abo batanu bataje  bari bagaragaje impamvu.

Iyo nama   yafunguwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi,Bwana  Nivuguruzwa  Gervais washimiye  Komisiyo  y’Igihugu  y’Amatora yateguye icyi gikorwa cyo guhura  n’abakandida cyane ko ngo mu bakandida hashobora  kuba  harimo abantu  bashya  bagitangira kwinjira  mu ruhando  rwa politiki. Yasabye abakandida ko iki gikorwa  kigomba gutangira neza, kikanarangira neza.

Uwari uhagarariye Police ,IP Mukasana  Marie Grace,nawe  yibukije abakandida  ko  bagomba  kwitwara neza  mu gihe cyo kwiyamamaza  ndetse no mu gihe cy’amatora  nyirizina. Yanababwiye ko bagomba  kubahana no kwiyubaha,nta kujya  mu buzima  bwundi,kwirinda  ibihuha  mu baturage,nta gusebanya,uburenganzira  bw’umuntu  bugomba kubahwa,abakandida bakagendera  ku murongo  wa Komisiyo  y’Igihugu  y’Amatora,arangiza  ababwira ko umutekano  wabo  uzaba umeze  neza.

Tubibutse ko amatora  y' Umujyanama rusange mu Mirenge ya Nkombo na Nyakarenzo azaba taliki ya 3 Gashyantare 2014 naho amatora yo kuzuza Komite Nyobozi y'Akarere ka Rusizi yo akazaba taliki ya 6 Gashyantare 2014.