Amatora yo kuzuza mu Turere twa Kayonza na Bugesera yagenze neza

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikomeje igikorwa cy’amatora yo kuzuza imyanya itorerwa itarimo abantu. Nyuma yo kuzuza imyanya yo mu Nama Nkuru y’Igihugu y’Urubyiruko(CNJ), Inama y’Igihugu y’Abagore(CNF) ndetse n’Inama y’Igihugu y’Abantu babana n’Ubumuga(NCPD), taliki ya 16 Ugushyingo 2013 Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakoresheje amatora yo kuzuza  mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza ahatowe Umukandida muri 30% mu Nama Njyanama y’Akarere ndetse n’Umujyanama Rusange uzahagararira Umurenge wa Juru mu nama Njyanama y’Akarere ka Bugesera.

Nk’uko byatangajwe na Madamu Irambona Liberata, Umuhuzabikorwa by’amatora mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, nyuma yo kubarura amajwi, umukandida Madamu Uwibambe Consolee wo mu Murenge wa Mukarange niwe watorewe kuba umukandida muri 30% mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kayonza atsinda n’amajwi 75,67%.

Naho ku mwanya w’Umujyanama Rusange uzahagararira Umurenge wa Juru mu nama Njyanama y’Akarere ka Bugesera hatowe Madamu Uwiragiye Priscille n’amajwi 65, 40%.

Tubibutse ko amatora yo kuzuza ku mwanya w’umusenateri mu Ntara y’Iburasirazuba yo azaba taliki 7 Ukuboza 2013.