Abayobozi mu Ntara y’Amajyepfo barashishikarizwa gufasha mu bukangurambaga ku matora

Mu biganiro intumwa za Komisiyo y’Igihugu y’Amatora zagiranye n’abayobozi b’Inzego z’ibanze  ndetse n’abashinzwe umutekano bo mu Ntara y’Amajyepfo, tariki ya 9 Kanama 2013, Madamu Mukamana Esperance, komiseri muri iyo Komisiyo yasabye ko inzego z’ubuyobozi zafasha cyane cyane mu bukangurambaga kugira ngo amatora azitabirwe ndetse no gusobanurira abaturage akamaro ko kwitorera Abadepite.

Pacifique Nduwimana ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’amatora mu Ntara y’Amajyepfo we yagize ati: “ubwitabire buri mu bigaragaza ko amatora yagenze neza.

Inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano zasabwe kuzakora ku buryo abiyamamaza bahabwa amahirwe angana mu kwiyamamaza kwabo. Intumwa za Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri iyo nama zavuze ko kwiyamamaza bigomba kuba mu bwubahane nta gusebanya cyangwa gusumbanya abakandida

Abari mu nama kandi bibukijwe ko abayobozi bafite inshingano zo gutuma amatora agenda neza bakora ubukangurambaga mu baturage kugira ngo bazitabire ibikorwa byose bijyanye n’amatora, bagakangurira abaturage kwireba ku ilisiti y’itora no kwikosoza, kwitabira gufata amakarita y’itora n’ibindi. Gusa na none abayobozi bibukijwe ko kuri site y’itora, mu gihe cyo gutora, abemerewe kuhaguma ari abatoresha gusa.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, yabwiye abayobozi bari muri iyo nama ko ibibareba ari ubukangurambaga n’isuku mu byumba by’amatora bikorwa mbere y’amatora nyirizina. Yabibukije ko ku munsi w’itora bagomba gutora nk’abandi banyarwanda nyuma bagataha bagaha umwanya abakoresha amatora bagakora akazi kabo nk’uko babyigishijwe.

Imitwe ya politiki n’abakandida bigenga bazatangira kwiyamamaza tariki 26 Kanama 2013 barangize tariki 15 Nzeri 2013, bucya amatora aba. Abari mu nama bifuje ko abiyamamaza bazatanga gahunda zabo mbere y’igihe kugira ngo inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zibafashe guhura n’abaturage maze biyamamaze nk’uko babyifuza.

Intumwa za Komisiyo y’Igihugu y’Amatora zashimangiye ko icyifuzwa ari uko abantu bose bazagira uruhare mu kwitorera intumwa zibahagarariye mu Nteko Ishinga amategeko.