Abahagarariye imitwe ya Politiki baganirijwe ku buryo bwo kwiyamamaza

Abahagarariye imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda bakoranye inama n’abayobozi bakuru ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Baganiriye ku myitwarire y’abahagarariye imitwe ya politiki haba mu kwiyamamaza ndetse no mu matora. Bagarutse no ku bimaze gukorwa mu rwego rwo kwitegura amatora y’abadepite azaba muri Nzeri uyu mwaka. Aha abayobozi bakuru ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora bavuze ko imiyiteguro igenda neza ndetse bizeza abahagarariye imitwe ya politiki ko amatora azaba nta nkomyi.

Ku bijyanye n’uburyo bwo kwiyamamaza, abahagarariye imitwe ya politiki basobanuriwe ko burimo ibice bitatu. Uburyo bwa mbere bwo kwiyamamaza ni ukwiyamamaza hakoreshejwe itangazamakuru ryaba irya Leta cyangwa iryigenga. Aha Bwana Kalisa Mbanda Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashimangiye ko imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ndetse n’abakandida bigenga bazahabwa urubuga rungana mu bitangazamakuru bya Leta kandi ntibazasabwa kwishyura. Icyo basabwa gusa ngo ni ukwandikira Komisiyo y’Igihugu y’Amatora babisaba bakagenera kopi ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru(RBA). Kwiyamamaza mu bitangazamakuru byigenga ho ngo biterwa n’ubushobozi bw’umukandida, gusa ngo nta gitangazamakuru cyigenga gifite uburenganzira bwo kubuza umukandida cyangwa umutwe wa Politiki runaka kucyiyamamazamo mu gihe afite ubushobozi bwo kwiyishyurira.

Uburyo bwa kabiri bwo kwiyamamaza bujyanye no kumanika inyandiko n’amafoto by’abakandida bigenga n’imitwe ya politiki ku nyubako za Leta, iz’abantu ku giti cyabo cyangwa ibikoresho byabo nk’amamodoka. Ku nyubako za Leta, umukandida wigenga cyangwa umutwe wa Politiki basaba uburenganzira mu nzego zibifitiye ububashya naho ku nyubako n’ibikoresho by’abantu ku giti cyabo nabyo ngo bigomba uruhushya rwa ba nyirabyo.

Uburyo bwa gatatu bwo kwiyamamaza ni ubukorerwa mu ruhame aribyo bakunze kwitwa mitingi. Ushaka kwiyamamaza muri ubu buryo yandikira umuyobozi w’Akarere ashaka kwiyamamarizamo akagenera kopi Umuhuzabikorwa by’amatora muri ako karere.

Abayobozi bakuru ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora basabye abahagarariye imitwe ya politiki kuzahugura abazabahagararira mu byumba by’amatora bakabatoza kurangwa n’imyitwarire myiza. Aha hifujwe ko abazahagararira iyo mitwe ya politiki bazaba ari abantu b’inyangamugayo kandi bazi gusoma no kwandika .

Madamu Mukabaranga Agnes, Umuvugizi w’ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda yabajije niba koko abakoranabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bafite ubushobozi bwo gukora neza akazi kabo. Bwana Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yamumaze impungenge amubwira ko 90 % by’abakoranabushake barangije amashuri yisumbuye. Yongeyeho ko abakoranabushake bashinzwe kwakira indorerezi z’abanyamahanga mu byumba by’itora bose bashobora kuvuga igifaransa cyangwa icyongereza.

Tubibutse ko kwiyamamaza kw’Imitwe ya Politiki n’Abakandida bigenga bizatangira taliki ya 26 Kanama bikazarangira taliki ya 15 Nzeri 2013. Kandidatire zo zizatangira gutangwa taliki ya 6 Kanama birangire taliki ya 12 Kanama 2013.