Inama ku ihuzwa ry’ibikorwa by’ikosora rya lisiti y’itora n’itangwa ry’indangamuntu ikoranye ubuhanga (E-ndangamuntu.)

Uyu munsi tariki 16 Nzeri 2025 ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora hateraniye inama yahuje NIDA- RISA na NEC yigaga ku mikoranire hagati y’ibi bigo uko ari 3 ku bijyanye no gukosora ilisiti y’itora bikajyana n’amavugurura akomeje ajyanye n’itangwa ry’indangamuntu ikoraye ubuhanga ( E-ndangamuntu).

Atangiza inama Perezida wa Komisiyo yavuze ko dufite ilisiti y’itora, isanzweho. Ariko nk’uko biteganywa n’itegeko, ilisiti y’itora ikosorwa buri mwaka, igakosora ivanwaho abitabye Imana, abatemerewe gutora,…hakongerwamo abagejeje ku myaka 18 yo gutora bwa mbere, kwiyimura n’ibindi.

Yagize ati ilisiti y’itora ni igikoresho cy’ingenzi mu matora yose, yishimira ko inzego zose zigira uruhare mu kuyitunganya zatangiye ubufatanye n’imikoranire, ibi bikazafasha kuvugurura iyi lisiti y’itora, hagendewe ku mavugurura arimo gukorwa ajjyanye n’indangamuntu nshya y’ikoranabuhanga.

Abafatanya bikorwa aribo NIDA na RISA nabo bashimye ko imikoranire yabo na Komisiyo igenda neza. Hagarutswe ku ruhare rwa buri ruhande, barebera hamwe gahunda z’ibikorwa n’ingengabihe zabyo,  ubukangurambaga bukenewe n’ibindi, bemeranya gukomeza imikoranire yatangiye,  bifuza ko yakomeza hanozwa ibyatuma igikorwa cyo gukosora ilisiti y’itora n’itangwa ry’indangamuntu nshya bigenda neza.