Ibyavuye mu matora yo kuzuza Inama Njyanama z’Uturere yo kuwa 28/03/2025

Kuwa gatanu tariki 28 Werurwe 2025, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yayoboye amatora yo kuzuza Inama Njyanama, Biro na Komite Nyobozi z’Uturere  ahari imyanya y’Ubuyobozi  ituzuye.

Aya matora yabereye mu Turere turindwi (07), hatorwa Abajyanama b’Uturere bose hamwe cumu n’umwe (11) barimo umunane (8) b’abajyanama rusange na batatu (3) buzuza 30% by’abagore mu nama njyanama z’Uturere. Hujujwe kandi Biro y’Inama njyanama mu turere tune, aritwo Burera, Karongi, Nyamasheke na Rusizi, huzuzwa na Komite nyobozi mu Turere twa Rusizi na Karongi.

Imbonerahamwe ikurikira irerekana imyanya yatorewe muri buri karere n’abayitorewe.