Hasojwe amatora ya Komite y’Ihuriro ry’abana

Kuva kuwa kane, tariki 28 Kanama 2025 Mu gihugu hose harabera amatora y’abagize Komite y’ihuriro ry’abana. Ni amatora yahereye ku rwego rw’Umudugudu n’Akagari, akomereza ku rwego rw’Umurenge Akarere, asorezwa ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki  2 Nzeri 2025.

Komite nyobozi y’ihuriro ry’abana igizwe n’abana 6: Perezida, Visi Perezida, Umunyamabanga. Abajyanama babiri n’Umwana uhagarariye abana bafite ubumuga.

Inteko rusange y’ihuriro ry’abana igizwe n’abana bose bagize za Komite nyobozi ku rwego rw’Intara zose n’Umujyi wa Kigali. Ihuriro ry’abana ku rwego rw’Igihugu rigizwe n’Inteko rusange y’ihuriro na Komite nyobozi y’ihuriro.

Uko Ihuriro ry’Abana ku rwego rw’Igihugu rishyirwaho
Abagize Komite nyobozi y’ihuriro batorwa n’abagize Inteko rusange y’ihuriro ku rwego rw’intara n’umujyi wa Kigali iyo abitabiriye amatora bageze nibura kuri 3/4 by’abagomba gutora nk’uko biteganywa mu mabwiriza agenga aya matora.

Mu gihe abitabiriye batageze ku mubare uteganyijwe, amatora arasubikwa akimurirwa ku wundi munsi. Iyo kuri uwo munsi abitabiriye amatora batageze ku mubare uteganyijwe abitabiriye baratora ibivuye mu matora bikemerwa.

Aya matora yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (Rwanda_Child), na Komisiyo y’Igihugu y’amatora, akaba yaragenze neza. Arangiye Komite z’ihuriro ry’abana zitowe ku nzego zose zari ziteganyijweho.

‘’….Igisha umwana gukunda igihugu, umutoze ibyiza byo gutora neza yitegurira ejo hazaza.!’’