ISOKO Y’AMAKURU

Abakandida

Abakandida biyamamarije umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ya 2024 ni aba bakurikira:

Paul KAGAME

Umukandida watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi.

Frank HABINEZA

Umukandida watanzwe n’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR).

Philippe MPAYIMANA

Umukandida wigenga

Ibisabwa utora

Ibikurikira ni ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe:

Kuba wujuje imyaka 18 y’amavuko cyangwa kuba uzayuzuza ku munsi w’amatora.

Kuba uri kuri lisiti y’itora.

Kuba nta bundi busembwa ufite.

Uko batora

Iyi ni intambwe ugomba gukurikira mu gutora neza

  1. Kwakirwa n’umuhuzabikorwa w’icyumba cy’itora akareba ko wujuje ibyangombwa, abafite intege nke bakabanza imbere.
  2. Kugenzura ko wowe uje gutora uri kuri lisiti y’itora.
  3. Guhabwa urupapuro rw’itora rw’umweru rwo gutoreraho Perezida wa Repubulika.
  4. Kujya mu bwihugiko bwa mbere ugatora Perezida wa Repubulika ukoresheje gutera igikumwe cyangwa kuvivura ukoresheje ikaramu.
  5. Umaze gutora, gusohoka mu bwihugiko watoreyemo, ukajya gushyira urupapuro watoreyeho Perezida mu gasanduku gafite umufuniko w’umweru, gashyirwamo impapuro zatoreweho Perezida wa Repubulika.
  1. Guhabwa urupapuro rwa kabiri rw’itora rufite ibara rya kaki rwo gutoreraho abadepite.
  2. Kujya mu bwihugiko bwa kabiri, ugatora abadepite ukoresheje gutera igikumwe cyangwa kuvivura ukoresheje ikaramu.
  3. Umaze gutora, gusohoka mu bwihugiko watoreyemo, ukajya gushyira urupapuro watoreyeho abadepite mu gasanduku gafite umufuniko w’umukara, gashyirwamo impapuro zatoreweho abadepite.
  4. Gushyirwaho wino yabugenewe ku rutoki, ukabona gusohoka mu cyumba cy’itora.

Aho gutorera

Aha hagaragara uburyo ushobora kubona ibiro by’itora uzatoreraho:

Reba aho uzatorera ukanze *169# ukurikize amabwiriza

Ku bari mu mahanga (aba-diaspora) ushobora gusura urubuga rwacu rwa amatora.nec.gov.rw

Sobanukirwa inzira y’itora