Ibiro by’itora hirya no hino mu Gihugu bizafungurwa guhera saa Moya za mu Gitondo ku wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024 mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.
Biteganyijwe ko amatora azarangira saa Cyenda z’Igicamunsi nk’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC yabitangaje.
NEC itangaza ko amajwi azatangira kubarwa nyuma y’uko itora rirangiye.
Kuri ubu hari abakandida batatu bahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu, barimo Paul Kagame watanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Dr. Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije DGPR n’umukandida wigenga Philippe Mpayimana.
Ku ruhande rw’Abadepite, abakandida 589 ni bo bari guhatanira imyanya 80 mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Urutonde ntakuka rw’abazatora, NEC yatangaje rugaragaza ko abarenga miliyoni icyenda ari bo bazatora barimo abarenga miliyoni ebyiri bagiye gutora ku nshuro ya mbere.
Hari site 2600 azatorerwaho arimo 160 zizifashishwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Abanyarwanda baba mu mahanga bazitabira amatora ku Cyumweru tariki ya 14 Nyakanga mu gutora Perezida wa Repubulika n’abadepite 53, mu gihe ab’imbere mu gihugu bazatora ku wa 15 Nyakanga.
Ku wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2024, hazatorwa ibyiciro byihariye birimo abagore, urubyiruko n’abantu bafite ubumuga batorwa n’inteko itora.
Guhera ku wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga, ibikoresho by’amatora byatangiye kugezwa hirya no hino mu gihugu kuri site z’itora.
Kugeza ubu NEC yamaze kwemerera indorerezi zirenga 1000 zirimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.