Kuri uyu wa gatanu, tariki 28 Ugushyingo 2025 hasojwe amahugurwa y’abakorerabushake b’amatora. Ni amahugurwa yari amaze ibyumweru hafi bibiri abera ku rwego rw’Imirenge.
Ni amahugurwa yari agamije gukomeza kubaka ubushobozi bw’abakorerabushake b’amatora no kubongera ubunyamwuga, kunoza imikorere no kubibutsa ibijyanye n’inshingano zabo mu matora.
Aya mahugurwa yahurije hamwe abakuru b’ibyumba by’itora, abayobora amatora ku rwego rw’Akagari (site y’itora) no ku Mirenge bose hamwe bagera ku bihumbi cumi n’icyenda magana arindwi (19.717) barimo abo ku mirenge 832, abo kuri site z’itora 2.443, n’abakuru b’ibyumba by’itora 16.442.
Aya mahugurwa yatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru, Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali, mu cyumweru cyashize, akomereza mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba muri iki cyumweru dushoje.
Abitabiriye amahugurwa bibukijwe Inshingano zabo , imikoranire n’imikoranire n’abafatanyabikorwa, imyitwarire ikwiye kuranga umukorerabushake, harimo kuba inyangamugayo, gukorera mu mucyo no kugira umurava mubyo bakora, n’ibindi.
Hanagarutswe ku ruhare rwabo mu kuvugurura ilisiti y’itora, cyane cyane mu gukangurira abaturage ibijyanye kwemeza cyangwa gukosora imyirondoro yabo mu ndangamuntu koranabuhanga iri gutegurwa, Igikorwa Komisiyo y’amatora ifatanyije n’Ikigo cy’Indangamuntu (NIDA), kuko niho hazava ilisiti y’itora.
Abakorerabushake ni ingirakamaro cyane kuko nibo bafasha kugirango amatora ategurwa neza kandi akorwe neza. Niyo mpamvu Komisiyo y’Igihugu y’amatora ibashimira umurava n’uruhare bagira mu gutegura no kuyobora amatora.