Abadepite mu Nteko ishinga amategeko ya Liberia basuye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Kuri uyu wa kane, tariki 04/09/2025, itsinda ry’abadepite bo mu Nteko Ishinga amategeko ya Liberia riyobowe na Hon. Thomas Romeo Quioh basuye Komisiyo y’Igihugu y’amatora.

Mu biganiro bahagiriye aba abadepite bo muri Liberia basobanuriwe uko amatora mu Rwanda ategurwa, amategeko ayagenga, uruhare rw’Inzego zitandukanye mu matora n’uburyo abagore babona imyanya mu nzego zitorerwa.

Basobanuriwe zimwe mu ngingo z’amategeko zisobanura amahame u Rwanda rugenderaho harimo ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore rigenera abagore imyanya ingana na 30% y’imyanya ifatirwamo ibyemezo, n’iryo kudaheza riha urubyiruko n’abafite ubumuga imyanya mu Nteko ishinga amategeko Umutwe w’abadepite ariko no mu zindi nzego z’ubuyobozi.

Liberia nk’igihugu cyamaze imyaka igera kuri cumi n’ine (14)  mu ntabara, cyagize ibibazo by’imiyoborere,  ikigenderewe mu rugendo rwabo kikaba ari kwigira ku Rwanda uburyo rwiyubatse nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Niyo mpamvu amatsiko yabo yibanze ku ruhare rw’abagore mu matora, amategeko agenga amatora atuma batorwa ari benshi mu nzego zifatirwamo ibyemezo, muri make intambwe U Rwanda rumaze gutera n’uburyo yagezweho.

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’amatora bwabasobanuriye birambuye ibyo amategeko agenga amatora ateganya, imyanya itorerwa n’uko abagore  bagira uruhare muri ayo matora mu nzego zose.

Abo bashyitsi banyuzwe n’ibisobanuro bahawe, bungurana ibitekerezo ku buryo iwabo bigenda, bashimira uko bakiriwe, n’impamba y’ubumenyi bakuye mubyo basobanuriwe byose.