Amatora yo kuzuza Imyanya y’abayobozi batakirimo mu nzego z’ibanze arakomeje.
Nyuma y’amatora yo gusimbura ku rwego rw’Umudugudu yabaye tariki 22 Gashyantare 2025, n’ayo ku rwego rw’Akagari yabaye tariki 09 Werurwe 2025, Igikorwa cy’amatora yo gusimbura mu Nzego z’ubuyobozi bw’ibanze cyakomereje ku rwego rw’Umurenge kuwa gatandatu tariki 15/03/2025.
Hazuzuzwa Biro z’Inama Njyanama z’Imirenge, Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Imirenge no gusimbura Abajyanama b’abagore bangana nibura na 30% by’abagize Inama Njyanama z’Imirenge.
Ni mu gihe Komisiyo ikomeje kwakira kandidatire z’abifuza kuba Abajyanama mu Turere tunyuranye, ahagomba kuzuzwa Inama Njyanama na Komite Nyobozi mu Turere 8 tuzasimbura.
Biteganyijwe ko uku kwezi kwa gatatu kuzarangira Imyanya yose itarimo abayobozi basimbujwe abandi.