Amatora yo kuzuza Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akarere.
Tariki 16 Werurwe 2025 habaye amatora yo kuzuza Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akarere.
Ni amatora yabereye mu Turere 6, ahatowe abasimbura muri Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’abagore n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.
Ibyavuye muri ayo matora bigaragara mu mbonerahamwe ikurikira:
URUTONDE RW’ABATOWE
No. | AKARERE | UMWANYA WATOREWE | ABATOWE |
1 | RUSIZI | Umuhuzabikorwa wa CNF | AYINKAMIYE Clementine |
2 | KARONGI | Umuhuzabikorwa wa CNF | NYIRAKABIKIRA Louise |
Umuhuzabikorwa wungirije/ CNF | MUREKATETE Suzana | ||
3 | HUYE | Ushinzwe ubutabera/CNF | AKALIZA Liliane |
Ushinzwe Imibereho myiza/CNJ | MURANGWA Aline | ||
Uhagarariye amashuri yisumbuye / CNJ | UMUHOZA Rosine | ||
4 | GISAGARA | Umunyamabanga/ CNJ | UWAMWIZA Jacqueline |
Ushinzwe Imibereho myiza/ CNF | BYUKUSENGE Donatha | ||
5 | KAYONZA | Uhagarariye amashuri yisumbuye / CNJ | ISHIMWE Lambert |
6 | KIREHE | Ushinzwe Imibereho myiza/CNF | MUKANYANGEZI Cecile |
Itangazamakuru / CNJ | NSHOGOZABAHIZI Isaac Honore |
CNJ: Inama y’Igihugu y’Urubyiruko
CNF: Inama y’Igihugu y’Abagore
Amatora yagenze neza muri rusange.