ABO TURI BO
Inshamake
INKOMOKO YA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’AMATORA
Ishyirwaho rya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ryemejwe n’ingingo ya 24 igika cyayo cya gatatu, y’Amasezerana y’amahoro ya Arusha, yashyizweho umukono ku wa 04 Kanama 1993, hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango wa FPR- Inkotanyi.
Yashyizweho n’itegeko N° 39/2000 ryo ku wa 28 Ugushyingo 2000, ryavuguruwe ku wa 24 Ukuboza 2005.
Yongeye kwemezwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda (Ingingo ya 180)
2. IMITERERE YA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’AMATORA
Irigenga kandi ifite ubuzima gatozi
Mu gutegura no gutangaza ibyavuye mu matora;
Gufatanya n’ibigo bya Leta nk’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Inteko Ishinga Amategeko, Urukiko rw’Ikirenga na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu,
Kubaka umubano n’imiryango ya Leta n’indi mpuzamahanga, n’iba ifite ubutumwa mu Rwanda
Intego n’Icyerekezo
INTEGO YA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’AMATORA
Gukoresha amatora mu buryo bwisanzuye kandi anyuze mu mucyo mu rwego rwo kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza mu Rwanda.
Inshingano
Inshingano za Komisiyo y’Igihugu y’Amatora
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ifite inshingano zo gutegura no gukurikina:
- Amatora y’inzego z’ibanze,
- Referandumu;
- Amatora y’Abadepite;
- Amatora ya Perezida wa Repubulika;
- Hari n’andi matora ashobora gutegekwa n’amategako (nk’Inkiko gacaca, Abunzi, Inama y’Igihugu y’urubyiruko n’abagore);
- Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi ifite inshingano zirimo
- Kugena ahantu ho gutorera
- Kugena ahantu ho gutorera;
- Gutegura no gutanga inyigisho z’uburere mboneragihugu ku matora;
- Gutangaza ibyavuye mu matora;
- Guharanira ko amatora akorwa mu mucyo no mu bwisanzure;
- Gukora undi murimo wose werekeye amatora uteganywa n’amategeko;
UMUKOZI W'UMWAKA