Abanya Sudani y'Epfo bari mu rugendoshuri mu Rwanda basuye Komisiyo y'Amatora.

Itsinda ry'Abanya Sudani y'Epfo baturutse mu Ishyirahamwe ryAbanyamakuru (UJSS) bari mu rugendoshuri mu Rwanda,basuye Komisiyo y'Igihugu y'Amatora.

Mu biganiro bagiranye n'Ubuyobozi bwa Komisiyo, byibanze cyane cyane ku nzira u Rwanda rwanyuzemo kuva mu bihe by'inzibacyuho kugeza ubu, n'ingamba rwakoresheje kugira ngo rugere aho rugeze ubu.

Perezida wa Komisiyo Y'Igihugu y'amatora, ari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa babasobanuriye amateka u Rwanda rwanyuzemo, uhereye ku mateka mabi rwanyuzemo, ariko kubera ubushake bwa politiki n'ubuyobozi bwashyizeho ingamba zihamye, kugeza aho rugeze uyu munsi.

Aba bashyitsi basobanuriwe uburyo Komisiyo yatangiye, amatora imaze kuyobora kuva igiyeho n'intambwe igaragara tugezeho mu bijyanye no guteguraamatora. Harimo uko ilisiti y'itora yacu itegurwa, akamaro k'abakorerabuushake b'amatora, imitangire y'inyigisho z'uburere mboneragihugu, n'ibindi.

Bahavuye bemeza ko bize byinshi, kandi ko nibasubira iwabo hari byinshi bazatangamo ubuhamya ku byiza bize, byakunda n'iwabo bagashishikariza inzego zitandukanye iwabo kwigira ku Rwanda.