Inama itegura amatora mu Ntara y'Iburasirazuba yabaye tariki 03 Gicurasi 2024

Mu rwego rwo gutegura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024, kuwa gatanu, tariki 03 Gicurasi 2024, Komisiyo y’Igihugu y’amatora yagiranye inama yo ku rwego rw’Intara, yatumiwemo Abayobozi ku nzego zose zigize Intara y’Iburasirazuba, n’abafatanyabikorwa bayo, baganirizwa uko amatora ateguwe n’aho imyiteguro yayo igeze.

Iyi yari iyobowe na Perezida wa y’Igihugu y’Amatora Madamu Gasinzigwa Oda, yitabiriwe n’abantu b’ingeri zose barimo:

- Guverineri w’Intara , Bwana Rubingisa Pudence

- Abayobozi b’Imirimo ku rwego rw’Intara

- Abayobozi b’Inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara n’urwa buri Karere

- Ba Perezida b’Inama njyanama z’Uturere,

- Abayobozi b’Uturere n’ab’Imiyoborere myiza ku Karere

- Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere n’Imirenge yose

- Abayobozi b’Ibitaro mu Karere, aba WASAC, REG, RTDA,…

- Abayobozi b’Amashuri makuru na za Kaminuza

- Abakuru b’amadini n’amatorero

- Uhagarariye Abikorera ku rwego rw’Akarere,

- Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, uw’Urubyiruko, n’uw’Abafite ubumuga mu Ntara

- Abakuriye Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari (Dean) hamwe n’aburiye Abakuru b’Imidugudu (dean) mu Ntara;

- Abahagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth volonteers),...

Imigendekere y’Inama

Mu ijambo ry’ikaze, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Rubingiza Pudence yashimiye abitabiriye inama, avuga ko imyiteguro y’amatora irimbanije mu Ntara ayobora, akangurira abayobozi gushishiksriza abaturage badafite indangamuntu kuzifata, kwikosoza kuri lisiti y’itora.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora ku ruhande rwe, atangiza inama yasabye abayitabiriye gusigasira ibyagezweho bigomba kuba intego ya buri wese, asaba ubufatanye busesuye, muri byose kugirango amatora azagende neza.

Ikiganiro cyatanzwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo cyagarutse ku ‘myiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, n’uruhare rw’abafatanyabikorwa mu migendekere myiza yayo,.. n’amatariki y’ingenzi y’ibikorwa muri gahunda y’amatora’

Abari mu nama biyemeje :

- Gukomeza ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwihutira kwikosoza ku ilisiti y’itora no gufata indangamuntu ku batarabikora,

- Gukomeza gusobanurira abaturage uburenganzira bwabo n’uruhare bagomba kugira mu migendekere myiza y’amatora:

- Ku bijyanye n’imbogamizi yagaragajwe ya site z’itora zidafite amashanyarazi, inama yasabye ko buri Karere gafatanyije na REG hashakishwa uko iki kibazo cyabonerwa igisubizo, hemejwe ko mu kwezi kwa Kamena kutarashira hazakorwa igenzura ry’aho ikibazo kigeze gikemuka

- Gushyiraho ‘command post’ ku rwego rwa buri karere, mu rwego rwo kurushaho gutanga amakuru ku gihe yafasha kumenya ibibazo bihari byabangamira imigendekere myiza y’amatora kugirango bikemurirwe ku gihe,

Biteganyijwe ko inama nk’izi zizakomereza no mu zindi Ntara, mu rwego rwo gufatanya n’inzego zose mu myiteguro n’imigendekere myiza y’amatora.

Tariki 08/05/2024 ni mu Mujyi wa Kigali

Ku ya 07/05/2024, ni mu Ntara y’Amajyaruguru

Tariki 14/05/2024, ni mu Ntara y’Iburengerazuba

Tariki 15/05/2024, ni mu Ntara y’Amajyepfo