Ku munsi wa mbere w'Amatora y’Abasenateri, yatangiye neza akorwa mu mutuzo.

Igikorwa cy’amatora y’Abasenateri cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki 16 Nzeri 2019, ahatowe Abasenateri bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali .

Kuri uyu wa mbere, tariki 16 Nzeri 2019, mu gihugu hose ku cyicaro cya buri Karere habereye amatora y’Abasenateri cumi na babiri (12)  bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali. Amatora yabo azabera ahatoranyijwe, muri bimwe muri ibyo  ibyo bigo. (Wareba ibigo bizaberamo amatora kuri uru rubuga.)

Aya matora yatangiye kuri uyu wa mbere yabanjirije ayandi, nayo ateganyijwe ku munsi w’ejo, tariki 17 Nzeri , ahazatorwa umusenateri umwe uhagarariye kaminuza n‘ibigo by’ubushakashatsi bya Leta, naho tariki 18 Nzeri hakazatorwa undi uhagarariye ibigo byigenga .

Abagize inteko itora  mu matora yabaye uyu munsi ni Abagize  Inama njyanama y’Akarere, kongeraho Biro y’Inama njyanama z’Imirenge igize Akarere.

Ifasi y’Itora ni Intara ; bivuga ko amajwi abakandida babonye mu Turere tugize Intara imwe,  yose ateranyirizwa hamwe ku rwego rw’Intara ababonye amajwi  menshi kurusha abandi bakaba aribo baba batowe.

Twibutse ko Intara zose zitanganya umubare w’abasenateri. Dore umubare w’Abasenateri batangwa na buri Ntara:

Intara y’Iburengerazuba, iy’Amajyepfo, n’iy’Iburasirazuba zitanga abasenateri batatu (3), Intara y’Amajyaruguru itanga abasenateri babiri (02), naho Umujyi wa Kigali ugatanga Umusenateri umwe (01)