Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje gahunda y’amatora yo gusimbura abayobozi b’Uturere baherutse kwegura.
Kuva kuri uyu wa mbere tariki 09/09/2019, Komisiyo y’Amatora yatangiye kwakira kandidatire z’abifuza kuba Abajyanama mu nama njyanama z’Uturere abayobozi batwo baherutse kwegura.
Izo kandidatire zakirirwa ku biro bya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri buri karere bireba kuva ku itariki 09 kugeza kuya 13/09/2019.
Ibisabwa kugirango umuntu atange kandidatire ku mwanya w’Umujyanama ni ibi bikurikira :
vIbaruwa itanga kandidatire
vUmwirondoro (C.V)
vIcyemezo cy’amavuko
vAmafoto abiri (2) magufi y’amabara
vFotokopi y’Ikarita ndangamuntu
vIcyemezo cy’ubutabera kitarengeje amezi atandatu (6)
vKopi y’Impamyabumenyi
vInyandiko yashyizeho umukono ihamya ko ibyangombwa yatanze ari ukuri.
Dukurikije gahunda NEC yatangaje, Amatora y’abajyanama ku rwego rw’Umurenge azaba tariki 26/09/2019, naho amatora yo kuzuza Komite nyobozi azaba tariki 27/09/2019.