Umujyi wa Kigali wabonye Abayobozi bashya

Nyuma y’Amatora yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 17/08/2019, Umujyi wa Kigali wabonye abagize  Inama Njyanama na Komite Nyobozi bashya.

 Ni amatora yabereye mbere na mbere ku rwego rwa buri Karere mu Turere dutatu (3) tugize Umujyi wa Kigali aritwo Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro, ahatorewe abajyanama babiri (2) muri buri Karere, bose hamwe baba batandatu  (6). Muri buri Karere hagombye gutorwa umugabo n’umugore.

Abajyanama batowe ni aba bakurikira :

-          Bwana RUBINGISA Pudence na madamu BAGUMA Rose, batorewe mu Karere ka Gasabo

-          Bwana MUTSINZI Antoine na madamu UMUTONI  Gatsinzi Nadine, batorewe mu Karere ka Nyarugenge

-          Bwana KAYIHURA Muganga Didas na Madamu Rutera Rose, batorewe mu Karere ka Kicukiro

Aba baje basanga abandi batanu (5) bashyizweho ku mugoroba wo kuwa gatanu, tariki 16/08/2019 na Perezida wa Repubulika, nk’uko Itegeko rishya rigenga Umujyi wa Kigali ribiteganya, aribo Dr Biyisenge Jeannette, Musengimana Gentille, Muhutu Gilbert, Mugemanshuro Regis, na Dr Nsabimana Ernest.

Nyuma y’amatora y’Abajyanama, igikorwa cy’amatora cyakomereje ku cyicaro cy’Umujyi wa Kigali, ahatowe Biro y’Inama njyanama na Komite Nyobozi y’Umujyi.

Abatowe kuyobora Biro y’Inama Njyanama ni Dr BAYISENGE Jeannette, Perezida, KAYIHURA Muganga Didas, Visi Perezida na BAGUMA Rose, Umunyamabanga. Hakurikiyeho itora rya Komite Nyobozi y’Umujyi. Abatowe ni :

-          Bwana RUBINGISA Pudence, Umuyobozi w’Umujyi

-          Dr NSABIMANA Ernest, Umuyobozi wungirije ushinzwe imiturire n’Ibikorwa remezo

-          Madame UMUTONI Gatsinzi Nadine, Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza

NI amatora yabaye mu bwisanzure, akaba yahagarariwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora.