Kuri uyu wa mbere kuwa 22 Nyakanga 2019 nibwonibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nkuko yari yabimenyesheje abanyarwanda ko igikorwa cyo kwakira kandidatire ku bashaka kwiyamamariza umwanya w’Ubusenateri kizatangira, kikazarangira tariki 09 Kanama 2019.
Bamwe mu bifuza kwiyamamariza kuba Abasenateri batangiye kugeza ibyangombwa byabo ku kicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Ku Isaha y’i saa saba irengaho iminota micye nibwo Dr Ephrem KANYARUKIGA usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza yari ageze ku biro bya Komisiyo y’Igihugu y’amatora . Dr Ephrem KANYARUKIGA umwe mu bashaka kwiyamamariza umwanya wo kuba Senateri yashyikirije ibyangombwa bye Komisiyo y’Igihugu y’amatora. Dr Ephrem mu byangombwa yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yasobanuriwe na Komiseri wakiriye ibyangombwa bye NTIBIRINDWA Sued ko haburagamo Ikarita y’Itora Dr Ephrem avuga ko Ikarita y’Itora ibura kugirango ibyangombwa bye bibe byuzuye ari bwihutire kuyishaka akayishyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora
Komiseri wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NTIBIRINDWA Sued yongeye kwibutsa abanyarwanda ko aya matora y’Abasenateri ara ayabo , n’ubwo atari abaturage bose batora basenateri.
Abatorwa mu Ntara, batorwa n’Inama njyanama z’Uturere tugize iyo Ntara hiyongereyeho Biro z’Inama Njyanama z’Imirenge, naho abatorerwa muri za Kaminuza n’amashuri makuru, batorwa n’abarimu cyangwa abashakashatsi bagenzi babo.
Abasenateri bagize Sena y’u Rwanda ni 26, barimo 12 batorwa mu Ntara , Abasenateri umunani (8) bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, abasenateri bane (4) bashyirwaho n’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, abandi basenateri babiri (2) baturuka muri za Kaminuza cyangwa ibigo by’ubushakashatsi, umwe mu bigo bya Leta undi muri byigenga.