Komisiyo y’Igihugu y’Amatora hamwe na RRA na OAG basuye Urwibutso rwa Mvuzo rubitse Amateka akomeye mu Karere ka Rulindo

Abayobozi ba NEC, RRA na OAG basuye urwibutso rwa Mvuzo.

Taliki ya 31 Gicurasi 2019, Komisiyo y’ Amatora (NEC) hamwe n’Ikigo k’ igihugu gishinzwe Imisoro n’ Amahoro ndetse n’ ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bukuru bw’Imari ya Leta(OAG) basuye Urwibutso rwa Mvuzo muri Rulindo rushyinguwemo Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, rubitse amateka akomeye cyane nk’uko twagiye tubibwirwa n’abaharokokeye harimo uwitwa UWEMEYINKIKO Ladislas avuga ko Jenoside yabereye muri kano gace yari ikintu gishaririye cyane kuko hiciwe abantu mu buryo bw’agashinyaguro kandi bwateguwe, ndetse bari baranabashyize ku urutonde rwabagombaga kwicwa (bakoresheje ikaramu y’ umutuku), ibyo byose byakorwaga n’Ingabo zitwaga Abazulu zigizwe nabasore b’ intarumikwa batoranyijwe mu ingabo za Perezida HABYARIMANA Juvenal.

 

UWEMEYINKIKO LadIslas wavukiye muri ako gace yasobanuye uko Genoside yashyizwe mubikorwa muri kano gace.

Naho Umuyobozi w‘ Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ Abaturage Marie Claire GASANGANWA yavuze ko mu gihe twibuka Genoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Abarokotse badakwiye guheranwa n’agahinda ahubwo bakwiye kwibuka banatekereza uburyo bwo kwiteza imbere.

Perezida wa Komisiyo y’ Igihugu y’ Amatora Prof. Kalisa MBANDA mu izina ry’ibigo byose uko ari bitatu ati ‘byarabaye ariko ntibikabe kandi ikivi cy’Abanyarwanda ni ukubaka u Rwanda” , ati akazi karacyariho ntitukarangazwe n’ibyo tubona ngo twibagirwe rimwe bitazongera kuduca murihumye bikongera bikaba turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

 Prof. Kalisa MBANDA yushyize indabo ku mva anuninamira abazize Genoside yakorewe Abatutsi rwibutso rwa Mvuzo

 

Uru rwibutso rwa Mvuzo rushyinguwemo imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside muri Mata isaga ibihumbi bitandatu.

Komisiyo y’ Amatora si ukuyobora no gutegura amatora gusa ahubwo igira n’uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda ndetse no kuzamura imyumvire y’abaturage.

Yanditswe na Eric NDIKUBWAYO