Komisiyo y’ Igihugu y’amatora yatanze amahugurwa kuri komite z’uburere mboneragihugu zo mu mujyi wa Kigali

Umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije wa NEC ahugura

Kuva taliki ya 27 kugera 29 Gicurasi 2019, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe amatora yatanze amahugurwa mu Mujyi wa Kigali, ku bagize Komite mpuzabikorwa z’ uburere mboneragihugu ku rwego rw’ Imirenge ndetse n’Utugari twose tw’Umujyi wa Kigali.

Komisiyo y’ Igihugu y’ amatora yateguye aya mahugurwa , mu rwego rwo kwibutsa abagize Komite mpuzabikorwa z’ Uburere Mboneragihugu  inshingano bafite ndetse n’uruhare bakwiriye kugira mu matora.

Banahuguwe kandi  ku matora y’ Abagize Inteko Ishinga amategeko Umutwe wa Sena, amatora ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka. Aha abahuguwe basobanuriwe Abasenateri abo aribo, ibyiciro byabo, imikorere y’Umutwe wa Sena, inshingano zabo, ndetse n’uko abashyirwaho bajyaho.

Abagize Komite Mpuzabikorwa z’Uburere Mboneragihugu  kandi bahuguwe ku ihame ry’uburinganire n’ ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu matora, kimwe mu bituma abanyarwanda dushyira hamwe tukubaka igihugu twese dufatanyije.

Abagize Komite mpuzabikorwa mu mahugurwa

Aya mahugurwa yaje akurikira andi nkayo yabereye mu Ntara y’ Amajyepfo ndetse n’ Intara y’ Uburengerazuba, mu rwego rwo kubongerera ubumenyi no kongera kubibutsa Uruhare rwabo ndetse n’Inshingano bafite mu gukangurira abanyarwanda iby’amatora, Demokarasi, ku miyoborere myiza biganisha ku Iterambere.

Yanditswe na Eric Ndikubwayo