Mu ntara y'Iburengerazuba naho Komisiyo y'Amatora yahuguye abagize Komite mpuzabikorwa z'uburere mboneragihugu

Nyuma y’amahugurwa aheruka kubera mu Ntara y’Amajyepfo, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yateguye inatanga amahugurwa ku bagize Komite mpuzabikorwa z'uburere mboneragihugu z'Imirenge n'Utugari twose tugize Intara y’Iburengerazuba
Aya mahugurwa yabaye kuva tariki 23 kugeza kuya 26 Mata 2019 yari agamije kwibutsa abagize Komite mpuzabikorwa z'uburere mboneragihugu inshingano zabo, hamwe n'uruhare rwabo mu gutegura no gukangurira Abanyarwanda amatora y'Abasenateri ateganyijwe muri Nzeri 2019.
Komite mpuzabikorwa ku Murenge zigizwe n'abantu bahagarariye Inzego zitandukanye.

Aya mahugurwa yatanzwe n'abakozi ba Komisiyo, yakanguriraga aba bose uruhare rwabo mu myiteguro y'amatora rushingiye ku bukangurambaga bw'abaturage kuri demokarasi ,  imiyoborere myiza  binyuze mu matora.