Abagize Komite mpuzabikorwa z'uburere mboneragihugu ku matora barahuguwe

Abagize Komite mpuzabikorwa z'uburere mboneragihugu ku matora  mu Tugari n’Imirenge yose igize Intara y'Amajyepfo zarahuguwe.

Muri uku kwezi kw’Ukuboza 2018,  Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yateguye inatanga amahugurwa ku bagize Komite mpuzabikorwa z'uburere mboneragihugu z'Imirenge n'Utugari twose tugize Intara y'Amajyepfo.
Aya mahugurwa yari agamije kwibutsa abagize Komite mpuzabikorwa z'uburere mboneragihugu inshingano zabo, hamwe n'uruhare rwabo mu gutegura no gukangurira Abanyarwanda AMATORA y'Abasenateri ateganyijwe umwaka utaha wa 2019.
Komite mpuzabikorwa ku Murenge zigizwe n'abantu 12, aribo:

1. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge (Umuyobozi wa Komite);
2. Umukorerabushake ushinzwe ibikorwa by’Amatora mu Murenge (Umuyobozi wungirije);
3. Umukorerabushake Ushinzwe Uburere Mboneragihugu mu Murenge (Umunyamabanga);
4. Umwe mu bagize Inama Njyanama y’Umurenge wumvikanweho ;
5. Uhagarariye Komite y’Intore mu Murenge (Umujyanama);
6. Perezida wa Komite y'Intore mu Murenge;
7. Uhagarariye abavuga rikumvikana mu Murenge wumvikanweho;
8. Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu Murenge;
9. Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Murenge;
10. Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Murenge;
11. Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Murenge;
12. Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga mu Murenge.

Abagize izo Komite ku rwego rw'Akagari ni 8, aribo:
1. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari (Perezida wa Komite);
2. Visi Perezida w’Intore mu Kagari (Vice Perezida wa Komite Mpuzabikorwa);
3. Perezida w’Ibiro by’Itora (Umunyamabanga wa Komite Mpuzabikorwa);
4. Uhagarariye Abakuru b’Ibyumba by’Itora mu Kagari;
5. Uvuga rikumvikana mu Kagari wumvikanweho;
6. Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Kagari;
7. Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Kagari;
8. Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga mu Kagari.

Aya mahugurwa yatanzwe n'abakozi ba Komisiyo, yakanguriraga aba bose uruhare rwabo mu myiteguro y'amatora rushingiye ku bukangurambaga bw'abaturage kuri demokarasi ,  imiyoborere myiza  binyuze mu matora.