Komisiyo y’Iihugu y’Amatora yateguye gahunda y’Ibikorwa n’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2019-2020.

Itsinda ry’abakozi n’abayobozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bamaze iminsi mu gikorwa cyo gutegura gahunda y’ibikorwa by’umwaka w’ingengo y’imari utaha, ariwo 2019-2020.

Iki gikorwa cyari kimaze hafi icyumweru kibera I Rubavu cyateguwe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ajyanye no gutegura kare ibikorwa byose by’umwaka no kurebera hamwe ingengo y’imari izagenda kuri ibyo bikorwa igashyikirizwa inzego zibishinzwe.

 Ibikorwa  by’ingenzi bya Komisiyo biteganyijwe mu mwaka   utaha

Mu bikorwa byinshi biteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari utaha, harimo cyane cyane ibijyanye n’amatora y’Abasenateri ateganyijwe muri Nzeri 2019, n’imyiteguro y’amatora y’Abunzi  azaba mu kwezi wa karindwi wa 2020. Hari kandi ibikorwa bijyanye no gutanga inyigisho z’uburere mboneragihugu kuri demokarasi n’amatora,  zitangwa igihe cyose cy’umwaka,  haba mu gihe cy’amatora no mu gihe hatari amatora, kuko izi nyigisho ni izitegura abanyarwanda no kubahugura ku muco wa demokarasi , imiyoborere myiza, n’amatora.

Nk’uko bigenda, iyi gahunda y’ibikorwa nimara kunozwa, izashyikirizwa inzego zibishinzwe, harimo Minisiteri  y’imari n’igenamigambi, ari nayo yemeza ibikorwa n’ingengo y’imari yabigenewe nyuma yo kubyumvikanaho n’ikigo cyayiteguye.