Amahugurwa y’Abazahugura abandi ku birebana n’Imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika ageze ku rwego rw’Imirenge

Igikorwa cy’amahugurwa y’abazahugura abandi ku birebana n’Imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe umaka utaha wa 2017, kuri ubu arareje ku rwego rw’Imirenge.

Nyuma y’amahugurwa yatatangiriye  ku rwego rw’Igihugu, tariki 16 Nzeri 2016 yahuje abafatanyabikorwa ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora batandukanye , agakurikirwa n’ayo ku rwego rwa zone z’amatora n’Uturere , kuri ubu harahugurwa abagize Komite mpuzabikorwa by’amatora bari mu Mirenge yose y’u Rwanda. Iki gikorwa ku rwego rw’Imirenge cyatangiye tariki 24/10/2016 kirasozwa kuri uyu wa kane tariki 27/10/2016.

Uko ikorwa, bitewe na gahunda ya buri gace, hagenwe site ebyiri (2) cyangwa eshatu (3) muri buri Karere zigahurizwamo abagize komite mpuzabikorwa z’Imirenge yegeranye 4,5,6 cyangwa imirenge 7…bitewe n’ahababera hafi, bagahugurirwa hamwe. Abagize Komite Mpuzabikorwa ya buri Umurenge ni umunani (8). Aba nibo bashinzwe kuzahugura abo mu Tugari kugera no ku baturage bose mu Midugudu

Atangiza aya mahugurwa ku rwego rw’Igihugu, Prof.  KALISA MBANDA,Perezida wa Komisiyo y’amatora yavuze ko ari byiza gufatanya n’abagira uruhare mu matora, kuva mu ntangiriro y’ibikorwa byose biyategura , kuko bituma buri wese amatora ayagira aye. Yabwiye abari aho ko amatora si aya Komisiyo, amatora ni ay’Abanyarwanda, bityo nk’abafatanyabikorwa ari ngombwa kwiyumvisha uruhare yagira kugira ngo ayo matora azagende neza.

Ibyibanzweho muri aya mahugurwa ni:

- Inshingano n’Imyitwarire by’abayobora amatora mu bihe by’amatora

- Uruhare rw’abafatanyabikorwa mu migendekere myiza y’amatora,

- n’Iby’ingenzi bikubiye mu mategeko n’Amabwiriza bigenga amatora ya Perezida wa Repubulika.