Abakorerabushake b’amatora mu Turere twa Ngororero na Nyabihu bishyize hamwe baremera abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye.

Kuri uyu wa gatatu, tariki 28 Nzeri 2016, abayobozi ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora bifatanyije n’abakorerabushake b’amatora bo mu Turere twa Ngororero na Nyabihu, mu gikorwa cyo gusura urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi, no kuremera abacitse ku icumu rya jenoside babaha inka.

Iki gikorwa cyateguwe kinanashyirwa mu bikorwa n’abakorerabushake ubwabo, cyayobowe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof. KALISA MBANDA, wari waje kwifatanya nabo no kubashyigikira, ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye, barimo Abakomiseri muri Komisiyo y’amatora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza muri Ngororero, ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Nyabihu, abayobozi b’inzego z’umutekano, abahagarariye IBUKA mu turere twombi, n’abandi.

Mu magambo yavugiwe muri uwo muhango, basobanuye ibiranga ubuyobozi bwiza, aribyo kwita ku mibereho myiza y’abaturage no kubunganira mu byo bashaka kugeraho bibateza imbere,mu gihe urugero rw’ubuyobozi bubi ari  ubwateguye no gushyira  umugambi mubi wo kwica abaturage b’Igihugu kugeza kuri jenoside, ibi bikaba ari ibyo kugawa cyane no kubyirinda ngo ntibizongere.

 Uwo munsi kandi mbere yo gusura urwibutso, abakorerabushake ba Komisiyo y’amatora barebeye hamwe imikorere n’imikoranire hagati yabo, basobanurirwa zimwe mu ngingo nshya ziri mu Itegeko - genga rigenga amatora, gahunda y’agateganyo y’amatora ya Perezida wa Repulika  n’imyitegeteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika ateganijwe muri Kanama 2017, n’uruhare rwabo mu migendekere myiza y’Amatora, aho babasabwe kuba ntamakemwa kugira ngo amatora mu Rwanda akomeze kuba  isoko y’iterembere .

Abakorerabushake b’amatora bari muri icyo gikorwa ni abakorera kuva ku rwego rwa site y’Itora, abo ku Mirenge, n’abo ku rwego rw’Akarere mu Turere twombi ari two Nyabihu na Ngororero.