Inama nsuzumamigendekere y’Amatora mu Ntara y’Amajyaruguru

|   Nec news

Kuri uyu wa kabiri, tariki 07 Kamena 2016, Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) yagiranye Inama nsuzumamigendekere y’Amatora ya Referandumu yo mu Ukuboza 2016 n’ay’Inzego z’ibanze yabaye muri Gashyantare - Werurwe 2016.

Iyi nama yabereye I Musanze, yahuje Komisiyo, n’abafatanya bikorwa bari mu Nzego zitandukaye mu Ntara y’Amajyaruguru.

Inama yahuje abayobozi ku nzego zitandukanye za leta, uhereye ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, bwari buhagarariwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara, abayobozi b’Uturere twose tugize iyi ntara, abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge yose; Hari kandi n’abashinzwe umutekano barimo abakuru b’Ingabo na polisi ku nzego zose zavuzwe heruguru. Abandi bari bahari ni abakozi ba NEC n’abakorerabushake b’Amatora ku rwego rw’Imirenge yose igize Intara.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashimiye cyane abayitabiriye, anashima uruhare rwabo mu bikorwa by’amatora. Yagize ati:” …amatora si aya Komisiyo y’Amatora, ahubwo ni ay’Abanyarwanda muri rusange, bityo rero aratureba twese”. Yakomeje ababwira ko no mu minsi iri imbere, uruhare rwabo ruzakenerwa mu bindi bikorwa by’amatora NEC itegura mu minsi iri imbere.

 

Abitabiriye inama bari benshi

Abari mu nama bagejejweho ishusho rusange y’uko amatora yagenze mu Ntara y’Amajyaruguru, bishimira imigendekere yayo muri rusange, umutuzo wayaranze n’ibyayavuyemo.

Bagarutse no ku mbogamizi zimwe na zimwe zagaragaye harimo imyitwarire idahwitse y’abanyeshuri bamwe, cyane cyane mu matora ya Komite nyobozi y’Umudugudu n’icyakorwa kugirango bitazongera, havugwa kandi n’ingorane mu kubona icyangombwa cya ‘extrait du casier judiciaire’ ku bakandida bamwe na bamwe mu matora y’abajyanama rusange n’ab’abagore ku rwego rw’Akarere….

Mu bitekerezo byatanzwe abari mu nama, bemeranyijwe ko hakenewe kongera imbaraga mu nyigisho z’uburere mboneragihugu cyane cyane mu rubyiruko, no kuzarebera hamwe mu matora ataha icyakorwa kugirango azarusheho kugenda neza, kandi amatora azarusheho kubera Abanyarwanda.

Iki gikorwa cy’izuzumamigendekere ry’amatora mu Ntara, cyahereye mu Majyaruguru kizakomereza no mu zindi ntara mu minsi iri imbere.