KIA yunguranye ibitekerezo n’Abakandida depite

Mu rwego rwo gusangira ibitekerezo ku migendekere myiza y’amatora, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yahuye n’abakandida depite.Mu nama bagiranye taliki ya 21 Kanama 2013, Abakandida basabwe kugira imyitwarire myiza mu gihe cyo kwiyamamaza, bakirinda gusebanya, gutukana, gutanga ruswa n’indi myifatire mibi idakwiriye Umunyarwanda.

Prof. Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagize ati “Turasaba abakandida bose kwitwararika, bakirinda gusebya abandi, ahubwo bakavuga neza icyo bazamarira igihugu n’abagituye, bavuge ibyubaka. Kwiyamamaza bizakorwe mu bupfura n’ubwitonzi. Ntawemerewe gusenya mugenzi we cyangwa umutwe wa Politiki”. Yongeyeho ko abazagaragaraho amakosa bakihanangirizwa ubugira gatatu bakanga kwisubiraho bazakurwa ku rutonde.

Abakandida depite bagejejweho amabwiriza ajyanye no kwiyamamaza, aho babwiwe ko mu gukoresha ibitangazamakuru bya Leta bose bafite uburenganzira bungana, ntawe uzimwa umwanya. Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bwabasabye kuba bagejeje gahunda zabo kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora, nibura habura iminsi itanu kugira ngo bashakirwe umwanya mu bitangazamakuru bya Leta. Mu bitangazamakuru byigenga ho ngo umukandida afite uburenganzira bwo kwiyamamaza akurikije amikoro ye.

Ku birebana n’aho abakandida b’abagore baziyamamariza, Prof Kalisa Mbanda yavuze ko muri buri karere batenganyije ahagomba kwiyamamarizwa. Agira ati “Hari uturere twateguye ahantu ho kwiyamamariza hagera kuri hatatu, utundi ahantu habiri, byose bigaterwa n’uko akarere kangana.” Akomeza avuga ko abakandida bose bazajya bahurira kuri site imwe, kandi buri mukandida agahabwa nibura iminota itanu yo kwivuga ibigwi.

Abakandida batanzwe n’imitwe ya Politiki baziyamamaza mu gihugu hose. Naho urubyiruko n’abafite ubumuga bo baziyamamaza ku rwego rw’igihugu.

Abakandida bigenga biyamamaza ku giti cyabo nabo babwiwe ko bafite uburenganzira bwo kwamamazwa n’abandi, bakaba basabwa gusa kubimenyesha Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mbere ho iminsi itanu, kugira ngo abazabamamaza bahabwe uburenganzira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Bwana Munyaneza Charles yavuze ko ku wa gatandatu tariki ya 24 Kanama 2013, abayobozi b’iyo komisiyo bazahura n’abakandida bose baziyamamaza ku rwego rw’intara kugira ngo baganire ufite ibyo asobanuza abibaze maze kwiyamamaza ndetse n’amatora bizagende neza.

Guhagarika akazi no kwegura

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yasobanuriye Abakandida depite ko abafite akazi ka Leta bagomba kugahagarika kandi bakabimenyesha umukoresha wabo. Ibyo bikaba binareba abari mu nzego zimwe z’imirimo zishobora kubangamira igikorwa cyo kwiyamamaza, bo basabwa kwegura. Basobanuriwe ko kwiyamamaza bitabangikanywa n’indi mirimo kimwe n’uko uwabaye depite atabangikanya uwo mwanya n’indi mirimo.

Nyuma y’ibiganiro abakandida bashimye icyo gikorwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakoze cyo kubasobanurira ibyo basabwa, inshingano zabo ndetse n’uburenganzira bwabo muri aya matora yegereje.