Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagiranye inama n’abahagarariye polisi y’igihugu ku myiteguro y’amatora y’Abadepite.

Mu rwego rw’imyiteguro y’Amatora y’Abadepite yo muri Nzeri 2013, kuri uyu wa kabiri,tariki  2/07/2013, Komisiyo y’Igihugu y’amatora yagiranye Inama n’abayobozi ba Polisi ku cyicaro cyayo ku Kacyiru, aho baganiriwe kuri gahunda y’amatora , aho n’imyiteguro  igeze n’uruhare rwa polisi mu matora.

Iki kiganiro cyatanzwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora Prof. KALISA MBANDA ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo Bwana MUNYANEZA Charles, imbere y’aba ofisiye bakuru muri polisi y’Igihugu barimo abayobozi ba Polisi ku rwego rw’Igihugu , abo ku rwego rw’Intara n’abayihagarariye ku rwego rwa buri karere k’u Rwanda .

Muri iyi nama Perezida wa Komisiyo yasobanuye gahunda y’amatora, ibyakozwe, ibirimo gukorwa n’ibizakorwa bishyira amatora y’abadepite ateganyijwe ku matariki ya 16-17- na 18 Nzeri 2013.                                                          

Umutekano w’amatora , amatora akozwe mu mahoro n’Uruhare rwa polisi nizo ngingo zagarutsweho, kubera ko abaturage batora, ibikoresho by’amatora , ahatorerwa kimwe n’umutekano mu gihe cyo kwiyamamaza kw’abakandida nibyo abapolisi bakuru baganirijweho kugirango amatora yo muri Nzeri azagende neza.

Inzego zishinzwe umutekano harimo polisi y’Igihugu ni abafatanyabikorwa mu matora yose kuva Komisiyo y’Igihugu y’amatora itangiye kuyobora amatora  kugeza ubu;  iyi nama nayo yari mu rwego rwo gukomeza imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa mu matora cyane cyane mu by’umutekano.

Iyo mikoranire na Komisiyo y’igihugu y’amatora izakomeza nk’uko ubuyobozi bwa Polisi bubivuga; hemejwe ko hazajyaho itsinda rigizwe n’abahagarariye polisi  hamwe n’abahagarariye KIA riziga  uburyo bw’imikoranire ku nzego zinyuranye.