Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bongerewe ubumenyi ku matora

Komisiyo y’igihugu y’amatora yahuguye Abanyamabanga  Nshingwabikorwa b’Utugari hamwe n’Abahuzabikorwa b’amatora ku masite y’amatora mu gihugu hose. Bahawe ibiganiro bitandukanye bijyanye n’amatora ndetse bagaruka ku ruhare n’inshingano zabo haba mu bikorwa bitegura amatora nk’ubukangurambaga ku Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari ndetse n’amatora nyirizina ku bahuzabikorwa b’ibyumba by’amatora. Ayo mahugurwa yabaye tariki ya 19 Kamena 2013, abera mu turere twose tw’Igihugu, akaba yarateguwe mu rwego rwo kwitegura amatora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013.

Abitabiriye ayo mahugurwa bahawe ibiganiro ku nshingano, imyifatire, imikorere n’imikoranire y’abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abayobora amatora. Ikindi kiganiro cyibanze ku bintu by’ingenzi bikubiye mu itegeko rigenga amatora bifasha mu migendekere  myiza y’amatora. Ibi biganiro byombi bikaba byaratanzwe n’abakozi baba abaturutse ku rwego rw’igihugu cyangwa abakorera mu turere dutandukanye hirya no hino mu gihugu.
Ikiganiro kijyanye n’iby’ingenzi bikubiye mu itegeko rigenga amatora, cyibanze ku nshingano z’Abadepite, Abadepite bazatorwa abo aribo, ibisabwa abakandida, ahantu hemerewe kumanika amafoto, ibikorwa bibujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza, hamwe n’ibyifujwe ko mu mushinga w’Itegeko rizagenga amatora.
Ku bijyanye n’inshingano z’abadepite, abitabiriye amahugurwa basobanuriwe ko Abadepite bafite inshingano zitandukanye harimo kwiga amategeko, gutora amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kumva ibibazo by’abaturage, gutsura umubano n’izindi nteko nshingamategeko zo mu bindi bihugu, kugeza ibikorwa by’abaturage mu nteko rusange y’Abadepite no kwitabira ibikorwa batumirwamo n’ubuyobozi mu nzego zitandukanye.
Abitabiriye amahugurwa basobanuriwe kandi Abadepite bazatorwa, ndetse bagezwaho n’ikirangaminsi (calendrier) cy’amatora.

Ikirangaminsi cy’amatora y’Abadepite n’ibisabwa abakandida

Nk’uko byasobanuwe abadepite bose hamwe bazatorwa ni 80 bari mu byiciro bitandukanye. Muri bo 53 ni Abadepite rusange (baturuka mu mitwe ya politiki cyangwa bigenga), bakaba bazatorwa tariki ya 16 Nzeri 2013. Abaharariye abagore ni 24, bakaba bazatorwa tariki ya 17 Nzeri. Abahagarariye urubyiruko ni 2, bakaba bazatorwa tariki ya 18 Nzeri. Uhagarariye abafite ubumuga ni 1, akaba nawe azatorwa tariki ya 18 Nzeri.

Ku bijyanye n’ibisabwa abakandida, abari mu mahugurwa basobanuriwe ko umukandida agomba kuba ari Umunyarwanda, kuba yujuje imyaka 21 y’amavuko, kuba ari inyangamugayo, kuba atarahamwe n’icyaha cya Jenoside, kuba atarahamwe n’icyaha cy’ivangura n’amacakubiri, kuba atarakatiwe igifungo cy’amezi atandatu kuzamura, kuba atarirukanwe burundu mu kazi no kuba atarahamwe n’icyaha cya ruswa no kunyereza umutungo.
Abari mu mahugurwa kandi basobanuriwe ibijyanye n’ahamanikwa amafoto y’abakandida. Nk’uko byasobanuwe, abakandida bemerewe kumanika ibibamamaza aho bashaka hose uretse ku nyubako no ku bikoresho bya Leta. Icyakora iyo bashatse kumanika ibibamamaza ku nyubako cyangwa ibikoresho by’abantu ku giti cyabo babanza kubihererwa uburenganzira na ba nyir’inyubako cyangwa bene ibyo bikoresho.
Abakandida kandi bagomba kugira imyitwarire ibaranga bityo hakaba hari ibyo babujijwe. Bimwe mu byasobanuwe babujijwe harimo kumanika ibibamamaza cyangwa gukoresha ubundi buryo bwose bwo kwiyamamaza ku munsi w’itora, bagomba kwirinda guca, kwangiza, no gusiribanganya ifoto y’undi mukandida n’ikindi cyose kimwamamaza.  Mu gihe cyo kwiyamamaza kandi ngo birabujijwe gukoresha umutungo wa Leta aho waba uri hose, gusebya cyangwa gutuka mu buryo ubwo aribwo bwose undi mukandida, gukoresha ruswa, kwiyamamaza mu gihe kitatagenyijwe n’itegeko, guhamagarira abahagarariye amatora kwiba amajwi cyangwa gukora ikindi gikorwa cyatuma amatora atagenda neza. Habujijwe kandi gushingira ku ivangura iryo ariryo ryose cyangwa amacakubiri. Ikindi kandi ngo mu biganiro mpaka abakandida cyangwa ababahagaraiye bagomba kwirinda gukoresha imvugo cyangwa amashusho n’ibimenyetso byateza imvururu mu baturage, buri  mukandida cyangwa abamuhagarariye bagomba kwirinda kuvuga undi mukandida cyangwa abamuhagarariye ku byerekeye imibereho ye bwite, idini ayoboka, Akarere akomokamo, ubwoko bwe cyangwa ikindi cyose cyose gishingiye ku ivangura n’amacakubiri.

Ibyifujwe ko byahinduka mu mushinga mushya w’itegeko rigenga amatora


Nyuma yo gusobanurirwa imyitwarire y’abakanda, abari mu mahugurwa banasobanuriwe bimwe mu byifujwe ko byahinduka, muri byo hakaba harimo isaha yo gutangira amatora yashyizwe saa moya za mu gitondo mu gihe mbere yari saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Hakaba kandi ikijyanye n’inshingano n’imyifatire y’indorerezi aho mbere yagenwaga na Komisiyo y’igihugu y’amatora, ubu ikaba izagenwa n’itegeko rigenga amatora. Ikindi cyahindutse ni ikijyanye n’amatora  ku myanya y’abagore  aho mbere Inteko itora yaheraga ku rwego rw’Umurenge ubu ikaba izahera ku rwego rw’Umudugudu.

Hibukijwe inshingano z’abayobora amatora

Mu kiganiro ku nshingano, imyifatire, imikorere n’imikoranire y’abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abayobora amatora, hasobanuwe inshingano z’abayobora amatora n’inshingano z’abayobozi b’inzego z’ibanze mu bikorwa by’amatora. Murizo harimo gutegura no kuyobora ibikorwa by’amatora, kubahiriza gahunda y’amatora, kumenya no kubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga amatora, kwakira neza abaje babagana mu mirimo y’amatora, kwakira no gukemura ibibazo bashyikirijwe kandi babifitiye ubushobozi, kurahiza abakorerabushake bakorera ku biro by’itora, gufata neza ibikoresho by’itora, gutanga raporo ku gihe n’ibindi. Aha abayobora amatora basabwe kwirinda impano iyo ariyo yose bahabwa n’abakandida.

Inshingano z’abayobozi b’inzego z’ibanze


Ku bijyanye n’inshingano z’abayobozi b’inzego z’ibanze hasobanuwe ko, ari ugushishikariza abaturage kwitabira amatora, gufasha mu gutunganya site z’itora, gushishikariza abaturage kwiyandikisha kuri lisiti z’itora, gufasha abaturage kubona ibyangombwa bisabwa, kumenya no kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga amatora n’ibindi. Aha bakaba barasabwe gukangura abaturage kwitabira amatora kandi bakubahiriza amasaha agenwa n’itegeko. Basobanuriwe ko batagomba kwivanga mu bikorwa nyirizina by’amatora kuko bireba gusa ababishinzwe aribo bakozi n’abakoranabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.


Nyuma y’ibi biganiro habayeho umwanya wo kungurana ibitekerezo ndetse abitabiriye amahugurwa banagezwaho imfashanyigisho yo kubafasha gusobanukirwa neza ibijyanye n’amatora.