Umunsi wa kabiri w'amatora haratorwa umusenateri uturuka muri Kaminuza za Leta

Ku munsi wa kabiri w’amatora y’Abasenateri, abarimu bo muri Kaminuza n’amashuri makuru ya Leta bitabiriye gutora umusenateri uturuka muri ayo mashuri.

Nyuma y’amatora y’abasenateri cumi na babiri (12) baturuka mu Ntara n’Umujyi wa Kigali yabaye ejo tariki 16 Nzeri 2019, uyu munsi amatora y’abasenateri yakomereje muri za Kaminuza n’amashuri makuru ya Leta, ahagomba gutorwa umusenateri umwe.

Abakandida kuri uwo mwanya ni babiri, ni Prof. Kayumba Pierre Claver na Prof.  Niyomugabo Cyprien, hakaba hagomba kuvamo umwe uzajya muri Sena.

 Nyuma y’amatora abera muri Kaminuza n’amashuri makuru ya Leta, biteganyijwe ko ejo tariki 18 Nzeri 2019 aribwo hazatorwa umusenateri umwe (1) uturuka muri Kaminuza n’Amashuri makuru byigenga.