Kuri uyu wa gatanu, tariki 24 Kamena 2016 nibwo Inama nsuzumamigendekere y’amatora zaberaga hirya no hino mu ntara zitandukanye zasojwe. Inama ya nyuma yabereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu, ahahuriye abafatanyabikorwa ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) baturutse mu turere twa Rubavu, Nyabihu, na Ngororero.
Iyi nama yaje ikurikira izindi zabereye mu turere no mu ntara zitandukanye, harimo: iyabereye Rusizi yahuje abo muri ako karere n’aba Nyamasheke, yabaye tariki 24 Kamena , hari iyabereye I Karongi, ahahuruye abo mu Karere ka Karongi na Rutsiro tariki 21 Kamena 2016. Kuri iyo tariki ya 21 Kamena kandi inama nk’izo zabereye mu Mujyi wa Kigali, no mu Ntara y’Iburasirazuba. Iyo mu Ntara y’Amajyaruguru, ari nayo yabanje yabaye tariki 8 Kamena 2016.
Nk’uko byasobanuwe hose mu Ntara aho izi nama zabereye, Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bwasobanuye impamvu y’izi nama: ko mbere na mbere kwari ugushimira abafatanyabikorwa ba Komisiyo y’amatora ku ruhare bayagizemo, no kubakangurira uruhare Komisiyo ibategerejeho mu matora ataha, harimo aya Perezida wa Repubulika azaba umwaka utaha wa 2017 .
Muri izi nama kandi barebeye hamwe ibibazo byagaragaye mu myiteguro no mu migendekere y’amatora, banashakira hamwe icyatuma ibibazo byagaragaye mu matora tuvuyemo bigabanuka, cyangwa se bikirindwa mu buryo bushoboka.
Inama nk’izi zirangiye zitanga icyizere cy’ubufatanye mu imigendekere myiza y’amatora ataha, kandi zatumye byumvikana neza ko amatora ari ay’Abanyarwanda, atari aya Komisiyo, bityo ko uruhare rwa buri wese mu matora ari ngombwa.
Ubwitabire bwari bushimishije