Imyiteguro y’Amatora yaratangiye : Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yasuye ibiro by’Itora aho biri mu gihugu hose

Kuva tariki 17 kugeza ku ya 23 Ukuboza 2023, abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora basuye ibiro by’Itora bizifashishwa mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite aho biri mu gihugu hose.

Iki gikorwa kikaba cyari kigamije kwirebera n’amaso aho ibyo biro biherereye, umubare w’ibyumba by’itora bihari, uburyo bwo kuhageza ibikoresho by’amatora, ibikorwa remezo bihari bizifashishwa mu gihe cy’amatora nk’amashanyarazi, n’ibindi byazafasha mu migendekere myiza y’amatora.

Kugira amakuru kuri ibi biro n’ibyumba by’itora, bizafasha Komisiyo y’Igihugu y’amatora mu igenamigambi ryayo, akazifashishwa kandi mu buvugizi bukorwa ku bijyanye n’imikoranire n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’uburezi, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, n’abandi bafatanyabikorwa ku bijyanye n’amatora.

Twibuke ko ibigo by’amashuri aribyo bigize umubare munini w’ahatorerwa, twita ibiro by’itora cyangwa site z’itora, kuri buri site hakaba umubare runaka w’ibyumba by’itora bijyana n’umubare w’imidugudu ihatorera.

Amatora rusange ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite mu Rwanda ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, mu mahanga azaba tariki 14 Nyakanga, naho amatora y’Abadepite bahagarariye abagore bangana na 30% azaba kuri 16 Nyakanga 2024.