Umwiherero wo gutegura amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite ateganyijwe mu 2024

Abakomiseri n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora bari mu mwiherero wo gutegura amatpora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite yo mu mwaka utaha wa 2024

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ikomeje imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ateganyijwe umwaka utaha. Mu mwiherero barimo, muri iki cyumweru cyo kuva tariki 20 kugeza kuya 24 Ugushyingo 2024.

Ibyo bunguranaho ibitekerezo muri uyu mwiherero harimo:

Kuvugurura Amabwiriza agenga aya matora yombi aya Perezida wa Repubulika yahujwe n'ay'Abadepite;

Kunoza gahunda y'ibikorwa (Operational plan) by'amatora no kuyunguranaho ibitekerezo;

Kuganira ku mushinga w'Itegeko rigena Inshingano imiterere n'imikorere ya Komisiyo y\amatora;

Kumenya neza (identification) ahazatorerwa n’ibyumba by’itora bizakoreshwa;

Kunoza urutonde rw’ibikoresho by’amatora byose bikenewe bizakoreshwa mu matora, harimo kumenya ibizagurwa, ibiri mu bubiko, no kungurana ibitekerezo ku mikoreshereze yabyo

Hari kandi kuganira ku mushinga w’ Itegeko rigenga Imiterere, Imikorere ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora, no kuri Gahunda y’ibikorwa bya Komisiyo n’ngengo y’imari ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora mu mwaka wa 2024-2025 n'inyigisho z'uburere mboneragihugu ku matora zihabwa abaturage,

Perezida wa Komisiyo Madamu Gasinzigwa Oda mu ijambo rye yavuze atangiza uyu mwiherero, yagarutse ku murava ukenewe ku muntu wese uzagira uruhare mu bikorwa by’amatora, ubunyangamugayo bukwiye kubaranga mu matora.

Yibukije ko aya matora ari umukoro ukomemeye, ko Komisiyo igomba kuyaha umwanya uhagije kugira ngo azagende neza.