Amatora yo kuzuza ku rwego rw’Umudugudu yitabiriwe ku buryo bushimishije kandi yagenze neza

Uyu munsi tariki 28/10/2023 mu Rwanda hose habaye amatora yo kuzuza Inzego z'Ubuyobozi bw'Umudugudu, hasimburwa bayobozi bari baratowe mbere muri Komite nyobozi y’Umudugudu, ariko batakiri mu myanya

Hatowe kandi n’abagize Biro y’Inama Njyanama y’Umudugudu. Aya matora yose yagenze neza kandi yitabirwa bishimishije.

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora irashimira Abanyarwanda ku bwitabire n'uruhare rwa buri wese ku migendekere myiza y'ayo matora.