Gahunda y'amatora yo kuzuza Inama njyanama na Komite Nyobozi za Nyanza na Rwamagana yaratangajwe

Gahunda y'amatora yo kuzuza Inama njyanama na Komite Nyobozi z'Uturere twa Nyanza, na Rwamagana mu Ntara y'Amajyepfo n'iy'Iburasirazuba  yamaze gusohoka.

Ni amatora yo gusimbura Madamu UMUTESI Solange, wari asanzwe ari Umuyobozi w'Akarere wungirije/ i Nyanza na Bwana MUDAHERANWA Regis, nawe wari Umuyobozi w'Akarere wungirije / Rwamagana bahawe izindi inshingano.

Nk'uko bigaragara kuri gahunda yemejwe na Komisiyo y'Igihugu y'amatora,

- Kwakira kandidatire z'abifuza kujya mu nama njyanama byatangiye tariki 25 Gashyantare bikazarangira tariki 05 Werurwe 2020,

- Gutangaza by'agateganyo kandidatire zemejwe ni tariki 06 Werurwe,

- Tariki 13/03, hateganyijwe inama ya Komisiyo  n'abakandida

- Kwiyamamaza kw'abakandida, biteganyijwe gutangira tariki 17 kugeza kuya 20 werurwe 2020

- Amatora y'abajyanama rusange bazahagararira Imirenge  ya Busasamana na Nyakariro mu nama njyanama y'Akarere  ka Nyanza na Rwamagana azaba tariki  21 werurwe 2020

- Amatora yo kuzuza Komite Nyobozi mu turere twombi azaba tariki 27 Werurwe 2020.