Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagiranye inama n’Ikigo gishinzwe indangamuntu (NIDA) na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET) mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo bwafasha abanyarwanda baba muri diaspora kujya batora bitabagoye .

Kurebera hamwe uburyo abanyarwanda baba mu mahanga bajya batora bitabagoye

Iyi nama yabaye tariki 24/01/2017,  yaje ikurikira icyifuzo cyatanzwe mu nama y’Umushyikirano iheruka kikaza no kujya mu myanzuro yayo; Umwanzurowa 8 usaba “gushaka uburyo bwokwegereza ibiro by’itora Abanyarwanda batuye mu mahanga”.

Ni muri urwo rwego inzego bireba zahuye, abazihagarariye barebera hamwe icyakorwa kugirango icyifuzo cy’abo bayarwanda kizubahirizwe.

Iyi nama, yari iyobowe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yitabiriwe n’Umuyobozi mukuru wa NIDA; ikigo gishinzwe gutanga ibyangombwa biranga Umuntu. Hari kandi n’abahagarariye Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga, impuguke mu by’ ikoranabuhanga n’abandi.

Kubera ko ikizakorwa kigomba kubanza kwigwa neza n’uburyo bizakorwa, abari mu nama bemeje ko impuguke mu by’ikoranabuhanga zibanza zikiga icyashoboka bityo kikazaganirwaho mu nama zindi zizakurikira.